Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Umugabo Wari Warahahamuye Abaturage Yarafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Umugabo Wari Warahahamuye Abaturage Yarafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2022 3:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro hamaze iminsi humvikana abaturage batakaga ko hari umugabo witwa William Muhozi wari waribasiye abantu akabakubita ndetse bamwe ngo bikabaviramo urupfu ariko ntafatwe.

Uyu mugabo ariko yaje gufatwa nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro yabibwiye Taarifa.

Uwo mugabo yari yarazengereje abatuye Akagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Umuturage umwe yabwiye bagenzi bacu ba TV 1 ko uriya mugabo yari afite urugomo rukomeye k’uburyo hari abo yakubitaga bagapfa ariko ‘ntabiryozwe.’

Umuvugizi wa Polisi y’’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Twajamahaoro ati: “ Ayo makuru nayumvise ariko iby’uko yakoraga urugomo akica abantu ntabwo ari byo. Yarafashwe, ashyikirizwa RIB, ari gukurikiranwa.”

Polisi isaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira.

Masaka mu Murenge wa Kicukiro

Ngo amategeko n’ubuyobozi nicyo bibereyeho.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo ruherutse kuvuga ko uriya mugabo ari gukurikiranwa ariko ngo uwo yakubise ntiyapfuye ahubwo yagiye kuvuzwa.

Mwiriwe neza Kamanzi,turakumenyesha ko uregwa yarafashwe ari gukurikiranwa kuri #RIB Post ya @MasakaSector . Uwakubiswe ntabwo yapfuye yoherejwe kwa muganga kugira ngo avurwe anakorerwe isuzumwa.Murakoze https://t.co/GCWVovS8v0

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 30, 2022

TAGGED:KicukiroMasakaTwajamahoroUmuturageUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akarere Ka Gisagara Kahakanye Ko Nta Muturage Wimwe Ibiribwa By’Ingoboka
Next Article Perezida W’u Burundi Yasenze Imana Ngo Igushe Imvura Mu Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?