Nyuma y’uko umukinnyi wayo asohowe kubera gukunira bagenzi nabi bagenzi be bo mu yindi kipe bari bahanganye, APR FC yaje gutsinda Police FC kuri Penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.
Hari mu mukino warangizaga Irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari wahurije amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium.
Police FC yari igisanganywe kuko yagitwaye mu mwaka ushize nabwo itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Abafana ba APR FC bashakaga kuyicyambura ariko abafana ba Polisi FC nabo bakavuga ko bagitsimbarayeho.
Imihigo ya APR FC kandi bari baherutse no kuyibutswa na Chairman wayo Brig. Gen, Déo Rusanganwa wababwiye ko bakwiye kucyisubiza.
Iminota 90 y’umukino isanzwe iranga umukino w’umupira w’amaguru yagaragayemo gucungana cyane, tukabibutsa ko umutoza wa Polisi FC Mashami Vincent n’uwa APR FC Darko Nović basanzwe baziranye ku mitoreze.
Igihe gisanzwe kigenewe umukino w’umupira w’amaguru cy’iminota 90 cyarangiye nta kipe itsinze indi, biba ngombwa ko bakina indi 30 y’inyongera ariko nayo irangira nta kipe itsinze.
Umusifuzi wo hagati wari uyoboye umukino witwa Ishimwe Claude bita Cucuri niwe wanzuye ko hongerwaho iminota 30 irangiye biba ngombwa ko haterwa penaliti ngo zice impaka.
Mbere y’uko bigera aho, umukinnyi wa APR FC witwa Niyigena Clèment usanzwe ari myugariro yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Ani Elijah yabuzaga kujyana mu rubuga rw’amahina.
Iyo karita yaje isanga indi yari nk’iyo yari afite ahita asohorwa mu kibuga kuko byahise bituma agira iy’umutuku.
APR FC yasigaranye abakinnyi 10, ibagerana no mu gihe cyo gutera penaliti.
Yinjije neza penaliti enye mu gihe Polisi FC yinjije ebyiri bityo APR F iba iragitwaye.
Ku gice cy’iri rushanwa mu bagore, igikombe cyegukanywe na Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.