Kicukiro: Umujura Yateye Umukobwa Icyuma Mu Nda No Ku Ijosi

Umujura utamenyekanye yateye umukobwa icyuma mu nda no mu ijosi. Amakuru avuga ko uwo mujura yari yaje kare arihisha ashaka ko baza kumufungiranira mu nzu akabiba. Mu buryo butunguranye uwo mukobwa w’imyaka 23 yamubonye undi amutera icyuma mu ijosi no mu nda.

Umukobwa watewe icyuma yitwa Aloysia Mukeshimana.

Yiga muri Ecole Sécondaire de Muhura mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubirizi witwa Bayingana Pierre Claver yabwiye Taarifa ko icyo kibazo yakimenye.

- Kwmamaza -

Ati: “ Amakuru dufite avuga ko uwo mujura yabinjjiranye agira ngo baze kumukingirana ashiduka hari umwana umubonye undi ahita amutera ibyuma agira ngo asohoke yiruke.”

Avuga ko byabaye hakiri kare kuko uwo mujura yashakaga ko ba nyiri urugo baza kumukingirana hanyuma akaza gucunga hagize usohoka agiye ku bwiherero nawe agahubukana icyo afashe cyose.

Bayingana avuga ko abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga umujura yagiye, umwana ajyanwa kwa muganga.

Asaba abaturage kutirara ngo bumve ko niba bakinze ku gipangu,  gukinga izindi nzugi ntacyo bimaze.

Ngo ubwo burangare no kwirara biha abajura urwaho rwo kwiba bitabagoye.

Pierre Claver Bayingana avuga ko mu Kagari ayobora ubujura bukunze kuhavugwa ari ubukorwa n’abakozi bo mu rugo.

Avuga ko kuba abakozi bo mu rugo baba bazi inzu yose n’imfunguzo zikinga ibyumba byose cyangwa byinshi, bibaha ubushobozi bwo kwiba cyangwa kwibisha ba nyiri urugo.

Asaba ba nyiri ingo kujya bagira amakenga kandi abafite imodoka zirara ku muhanda bakazishakira abazamu bo kwiringirwa.

Ubutumwa bwa Polisi…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali witwa Chief Inspector of Police( CIP) Sylvèstre Twajamahoro avuga ko abaturage bagomba kuba maso.

Ati: “Tusaba abaturage gukomeza kuba maso  bakirinda ko abajura babaca mu rihumye bakabiba cyangwa bagakora ikindi kibi.”

CIP Twajamahoro yibutsa abantu ko gutunga nomero ya telefoni ya Polisi nabyo ari ingenzi mu rwego rwo gutabaza igihe cyose bibaye ngombwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umunyabyaha wese bitazamugwa amahoro.

Ubu ni ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu nk’uko bwaraye butangajwe n’Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version