Muhanga: Abantu Batatu Bafitanye Isano Bapfiriye Rimwe

Mu Mudugudu wa Kamanga, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30) abantu bane barimo batatu bafitanye isano ya bugufi bapfiriye rimwe bazize gazi yo mu kirombe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel avuga ko abantu babiri muri abo babanje kwinjira mu kirombe mbere ya bagenzi babo.

Bamaze kugeramo  bumvise bari guhera umwuka batabaza bagenzi  babo bari basigaye inyuma.

Babiri bari basigaye inyuma baje babatabaye nabo bagezemo babura umwuka bose bapfira rimwe.

- Kwmamaza -

Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo buvuga ko abo bantu bose nta byangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitangwa n’ikigo Rwanda Mining Board ( RMB) bari bafite.

Yabwiye UMUSEKE ko ikirombe bariya bantu baguyemo ari icy’umugabo witwa Bizimana François kuko bashakaga kuhacukura Coltan ihari ku bwinshi.

CIP Habiyaremye ati: “Usibye kuba bacukuraga binyuranije n’amategeko, nta bwirinzi bari bafite, kuko bumvise bagenzi babo babiri batakamba, bavuga ko bishwe na gazi bahita bajyamo bose bapfira rimwe.”

Yasabye abaturage kureka  kwiterereza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishyira ubuzima bw’ababikora mu kaga kandi ubwabyo bikaba binyuranyije n’amategeko.

Amakuru avuga ko abapfuye ari Simbizi Eugène w’imyaka 19 y’amavuko, Tuyisenge Etienne w’imyaka 35, Muyoborasibo Hatari w’imyaka 22 na Niyonsenga Jean Pierre w’imyaka 37 y’amavuko.

Ikindi ni uko Simbizi, Tuyisenge na Muyoborasibo bafitanye isano kuko ababyeyi babo (ba Se) bavukana.

Bivugwa ko isambu bacukuraga mo coltan ari iy’uwo Sewabo.

Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Nyuma y’iyi mpanuka, inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, zagiye guhumuriza imiryango yagize ibyago no kwibutsa abaturage ko gucukura amabuye y’agaciro muri buriya buryo bikururira ubikora akaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version