Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Uvugwaho Kurwanya Umupolisi YARASHWE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Uvugwaho Kurwanya Umupolisi YARASHWE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2022 3:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro  haravugwa umusore witwa Olivier Rubagumya  abaturage bavuga ko yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge warwanyije umupolisi wari ugiye kumufata undi aramurasa aramukomeretsa.

Uyu musore yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gatare, akaba yavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge byamuzahaza agasagarira ababyeyi be.

Byageze ngo n’ubwo ava iwabo ajya kwiberaho uko yishakiye.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Polisi n’abagenzacyaha bajyaga kumufata nyuma yo guhuruzwa n’ababyeyi be kuko yari yaje kubadurumbanya, umupolisi yamurashe mu nyonga y’itako ariko ntiyamwica.

Icyakora amakuru twamenye ni uko yahise ajyanwa mu bitaro bya Kanombe  ngo avurwe.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda iby’ayo makuru, asubiza ko ‘koko’ byabaye.

Ati: “ Nibyo koko ayo makuru niyo, uwo musore yasabwe kwemera gufatwa  na Polisi kuko yari ihurujwe n’ababyeyi nyuma y’uko yari yabajujubije kubera ibiyobyabwenge, yanga kubyemera ahubwo arwanya umupolisi wari ubimusabye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

CP Kabera yunzemo ko abaturage bagombye kumenya ko abashinzwe umutekano babereyeho kuwurinda, uwishe akaba agomba kwemera agafatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Ku rundi ruhande Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko niyo habayeho kurasa umuntu mu buryo ubwo ari bwo bwose, igikurikiraho ari iperereza kugira ngo harebwe niba n’uwo mupolisi atakoresheje imbaraga z’umurengera cyangwa nta bundi buryo bwari bukoreshwe ngo uwo muntu afatwe atarashwe.

TAGGED:CPfeaturedKaberaKicukiroUmupolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isi Iri Mu Kaga Gakomeye, Mwitege Ibizakurikira Ho- Antonio Guterres
Next Article Muhanga: Ubuyobozi Bw’Akarere Bwasabye Ko Cyamunara Iba Ihagaritswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?