Mu bihe n’ahantu hatandukanye mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi kumwe(Kanama, 2025) hafatiwe abagore barenga bane bakurikiranyweho inzoga z’inkorano n’urumogi.
Polisi ivuga ko ibi byerekana ko muri iki gihe ubwicamategeko bwerekeranye no gucuruza ibiyobyabwenge butakiri ubwo gukeka kuri bamwe(akenshi ni abagabo), ahubwo ko buri wese ubivuzweho akwiye gutangwaho amakuru.
Ingero zerekana ko iki kibazo ‘gishobora kuba’ kiri gufata urundi rwego ni uko Tariki 12, Kanama, 2025 mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge hafatiwe umugore bivugwa ko yacuruzaga inzoga z’inkorano.
Haciyeho iminsi ine, ni ukuvuga tariki 16, Kanama uwo mwaka, mu bantu babiri Polisi yafatiye mu Murenge wa Jabana muri Gasabo umwe yari umugore, bombi bafatanywe udupfunyika 1,144 tw’urumogi.
Nanone Tariki 12, z’uko kwezi undi yafatiwe mu Murenge wa Ndera ahakorera inzoga z’inkorano.
Ku itariki 29, Kanama, 2025 ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu( habura iminsi ibiri ngo Kanama irangire) nabwo Polisi yafashe umugore wo mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi muri Gasabo w’imyaka 54 afite udupfunyika 274 tw’urumogi, Polisi ikavuga ko yari asanzwe arucuruza.
Umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali witwa CIP Wellars Gahonzire we avuga ko uwo mugore yacuruzaga icyo kiyobyabwenge ‘kinyamwuga’, ibintu Taarifa Rwanda itabashije kugenzura.
Bamwe mu baturage bari bazi ibye, nibo babwiye Polisi iby’urwo rumogi, ijya gusaka uwakekwaga irarumusangana.
Yajyanywe gufungirwa kuri station ya Polisi iri ku Gisozi kugira ngo azashyikirizwe Ubugenzacyaha busuzume niba yakorerwa idosiye yo kugezwa mu Bushinjacyaha.
Gahonzire avuga ko Polisi ishima abaturage bayitungira agatoki ahari abakekwaho ibyaha, ikabona uko ibakurikirana.
Avuga ko Polisi yibutsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyanecyane abanywa, abacuruza, abahinga cyangwa abakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko ngo byose bihanwa n’amategeko kandi ibihano bikomeye.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha abandi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze Miliyoni Frw 20 ariko atarenze Miliyoni Frw 30.
Mu mezi make ashize, mu bandi bagore bavuzweho gucuruza ibiyobyabwenge hirya no hino mu Rwanda harimo uwafatiwe i Nyamasheke akekwaho gukorana n’umugabo witwa Rukara mu gutunda urumogi bari bavanye i Rusizi.
Ubundi bwicamategeko bukomeye buherutse kugaragaramo umugore ni ubwicanyi Polisi ikorera muri Gisagara ivuga ko ikurikiranyeho umugore n’umugabo bishe umuntu mu gihe cya Guma mu Rugo bakamuta mu bwiherero bikamenyakana nyuma y’imyaka ine.
Uwo musore yari asanzwe abakorera mu rugo akaba yari yaravuye mu Murenge wa Ruhashya muri Huye yaragiye gupagasa i Gisagara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi aherutse kubwira Taarifa Rwanda ko bibabaje kubona abantu bakora ikintu nka kiriya barangiza bagashinyagurira umurambo.
Imwe mu mpamvu zituma umugore wakoze icyaha gikomeye aba inkuru mu makuru ni uko ubusanzwe umugore azwiho imbabazi no kwigengesera.