Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Abakozi Ba Hoteli Bibye Umukiliya $6,800
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Abakozi Ba Hoteli Bibye Umukiliya $6,800

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2023 1:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buherutse guta muri yombi abasore batatu bakurikiranyweho kwiba umukiliya wari waje kuhacumbika. Bamwibye $6,800.  Ni amafaranga yari yabikijwe ushinzwe kwakira abakiliya..

Abashwe barimo uwari ushinzwe kwakira abakiliya binjiye muri Hoteli, uwo bita receptionist.

Undi ni umuzamu ndetse n’uwari ushinzwe umutekano.

Ubugenzacyaha bwasanze $800 bamaze kuyarya, basanganwa $6,000.

Abo uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, icyaha cyo kwiba ndetse n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha.

Kubyerekeye gucura umugambi, ubugenzacyaha bwaje gusanga bariya basore barabanje gutwikira za cameras z’umutekano( CCTVs cameras) kugira ngo zitazabatamaza.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu gukora gutyo bibeshye cyane.

Icyakora ubugenzacyaha bukebura abagana n’abakora muri hoteli kugira ngo birinde icyo bwise ‘ubuteganye buke’.

Ngo biratangaje kubona umuntu afata $6,800 akayaha umu ‘receptionist’ nawe akaza kuyasigira uri bumusimbure(shift) hanyuma akumva ko ayo mafaranga atekanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yagize ati: “ Abafite amahoteli bumve ko bagomba kugira ahantu hatekanye babika ibintu by’abakiliya babagana.”

Ku rundi ruhande, ubugenzacyaha burashima abaturage bafasha inzego kubona amakuru atuma abagizi ba nabi bakekwaho ibyaha bakurikiranwa.

Ubugenzacyaha bwamusubije ayasagutse

Buvuga ko kubika amafaranga menshi mu rugo ari ukuyashyira mu kaga ko kwibwa.

Amafaranga yasubijwe nyiri iriya hoteli ni $6,000 ni ukuvuga Frw  6,551,562.

Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Nta gihe kinini hari undi muturage usubijwe amadolari menshi yari yibwe n’uwari umukozi we wo mu rugo akajya kuyahisha i Rwamagana mu rutoki ruri mu Murenge wa Gahengeri.

Muri Kamena, 2021 hari umushoramari wo muri Hungary wasubijwe $ 700,000.

Mu bakekwagaho uruhar muri buriya bujura harimo n’umupadiri.

Mu butumwa RIB yacishije kuri Twitter icyo gihe ubwo yafataga Padiri, yavuze ko uyu mupadiri yari yabikijwe n’umwe mu bibye ariya mafaranga umugabane we ungana na miliyoni 400Frw.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB haranditswe hari: “Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye gusaka padiri iyasanga yo abitswe mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”

Amafaranga yagarujwe ni  324,650 £,  344,700$,  37,421,000 Frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri Miliyari 1 Frw ( ni ukuvuga Miliyoni 1 $ yari yibwe).

Abashoramari Bo Muri Hongrie ‘Bibwe Miliyari 1 Frw’ Basubijwe Ayagarujwe

TAGGED:AbakoziAmadolariAmafarangafeaturedMurangiraRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari i Burundi
Next Article Burundi: Tshisekedi Yitabiriye Inama EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?