Kigali: Abana Bagiye Gushyirirwaho Car Free Day

Kuri iki Cyumweru taliki 01, Ukwakira, 2023 mu Mujyi wa Kigali haratangizwa uburyo bwihariye bwo kwigisha abana gutwarira igare muri kaburimbo itarimo ibinyabiziga. Ni Car Free Day yagenewe abana.

Muri iki gikorwa cyateguwe n’ikipe yigisha igare yitwa Ndabaga Cycling Team kizahuza abana bafite hagati y’imyaka irindwi(7) n’imyaka 13 y’amavuko.

Eugene Uwambaje uyobora Ndabaga Cycling Team avuga ko bateguye iki gikorwa kugira ngo berebe abana bafite impano yo gutwara amagare kandi batangire kubigisha amategeko y’umuhanda hakiri kare.

Yabwiye The New Times ati: “ Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana kubona ahantu hatekanye bakorera siporo bakanigira amategeko y’umuhanda.

Iki gikorwa kizabera hafi ya Kigali Convention Center ugana kuri Simba Supermarket ugakatira ku Gishushu.

Uwambaje avuga ko bafite intego yo kuzafasha buri mwana w’i Kigali kumenya gutwara igare, bikazamufasha kujya yitabira Kigali Car Free day.

Igikorwa kizaba kuri iki Cyumweru gitumiwemo abana bose babishaka, baba bafite amagare iwabo cyangwa batayafite.

Abatayafite bazayahabwa, bahabwe ingofero ibarindira umutwe kandi bahabwe amazi yo kunywa.

Ni igikorwa abana bazaboneramo umwanya wo kwiga Icyongereza, bakigishwa n’uburyo bwo kuganira no kungurana ibitekerezo na bagenzi babo mu Cyongereza.

Ndabaga Cycling Team ni imwe mu makipe ahuriye mu FERWACY.

Bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye ni Yvonne Masengesho, Martha Ntakurimana na Djazilla Mwamikazi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version