Kigali: Abanyarwanda N’Abarundi Bahuje Urugwiro Baririmba Ibyiza By’Iwabo

Mu mujyi wa Kigali habereye iserukiramuco ryateguwe n’Abanyarwanda n’Abarundi ryiswe ‘Iteka African Cultural Festival’. Ryerekaniwemo imbyino n’ibindi bigize umuco w’aba baturage bombi, bikorwa mu rwego rwo guhamagarira abantu kwimakaza ubumuntu.

Iryo serukiramuco rya ‘African Cultural Festival’ rihuza imico y’u Rwanda n’u Burundi ryatangiye ku wa 24, Mutarama, 2024, rirangira taliki 27, uko kwezi mu birori byabereye mu kigo cy’ibirori cya Camp Kigali.

Muri icyo gitaramo, abantu bishimiye umurishyo w’ingoma z’Abarundi, bazivuza bazikoreye ku mutwe.

Ibindi binyuze amatwi byahakorewe ni imbyino z’amatorero yari yatumiwe, abahanzi ku giti cyabo baririmbye iz’iwabo mu mico yabo ndetse n’indirimbo zaririmbiwe Imana za Chorale Christus Regnant.

- Advertisement -

Abarundi bavugije ingoma z’iwabo biratinda, abagize itorero Abeza b’Akaranga nibo bazivuzaga mu buryo bunogeye butangaje kandi bushimishije.

Ubuhanga bw’Abarundi mu kuvuza ingoma buzwi hose. Izi ngoma ziri mu murage w’isi

Abeza b’Akaranga babyinnye zimwe mu mbyino zigaruka ku muco w’Abarundi ari na ko banyuzamo bagatanga ubutumwa busaba abaturage b’ibihugu byombi kubana mu mahoro.

Chorale Christus Regnant yaririmbye Hallelujah ya George Frideric Handel, umuhanga mu kwandika indirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika, akaba yari Umudage ariko ukomoka mu Bwongereza wabayeho mu Kinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu Kristu.

Itorero Intayoberana ryahawe umwanya ribyina indirimbo zigaruka ku muco w’Abanyarwandaari na ko bakina imikino yo hambere bavanga n’imihamirizo.

Muri ibi birori abana bagaragaje ko nabo bazi kandi biteguye gusigasira umuco w’iwabo.

Nabo bahawe umwanya barahamiriza gitore kandi badasigana.

Umuyobozi wa ‘Iteka Youth Organisation’ ari nayo yateguye iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri, Yanick Niyonzima yavuze ko imbyino n’indirimbo bikwiye kuba intwaro yifashishwa mu kubaka ubumuntu ku Isi.

Yagize ati”Mureke ubuhanzi bukoreshwe nk’intwaro yo kubaka ubumuntu ku Isi hose”.

Iserukiramuco rya African Cultural Festival ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi nk’igikoresho cyo kubaka ubumuntu”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version