Muhanga: 19% By’Abana Baragwingiye

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021-2022  Akarere ka Muhanga kari gafite 31% by’abana bagwingiye. Indi yakozwe nyuma ni ukuvuga mu mwaka wa 2022-2023  uyu mubare waragabanutse uba abana bangana na 19%.

Imwe mu ngamba i Muhanga bavuga ko bakoresheje ngo bagabanye iki kibazo ni uguha abana amata, buri wese mu bagera ku 11, 000 babonetsweho igwingira agahabwa litiro imwe mu Cyumweru ikunganirwa na Ongera ndetse n’ibindi biribwa bifasha umubiri kwiyubaka.

Kayitare Jacquéline uyobora Muhanga avuga ko guha amata abana bari mu ngo mbonezamikurire  midugudu y’aka Karere ari gahunda Leta, bo icyo bakora kikaba kuyishyira mu bikorwa bashingiye ku mibare bafite n’igenabikorwa ry’Akarere kabo.

Kayitare Jacquéline uyobora Muhanga(Ifoto@UMUSEKE.RW)

Aha twabwira abasomyi ba Taarifa ko ubusanzwe Akarere ( ukuyemo utw’Umujyi wa Kigali) ari urwego rwigenga.

- Advertisement -

Meya Kayitare avuga ko bafite ingo mbonezamikurire 754 harimo izifashwa na Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Abana 11,000 nibo bahabwa buriya bufasha kugira ngo bazahuke, ubuzima bwabo bube bwiza binyuze mu kuvugurura imirire n’iminywere yabo, igakungahara ku byubaka umubiri, ibiwurinda indwara n’ibiwukomeza.

Amata ni ingirakamaro ku mwana no ku bantu bakuru

Mu kubikora, Meya Kayitare avuga ko guha abana amata byunganirwa n’izindi gahunda za Leta zo kubavana mu igwingira.

Yabwiye UMUSEKE ko umusaruro watangiye kuboneka kubera ko uyu muhati w’Akarere ka Muhanga watumye imibare y’abana bari batangiye kugaragaza ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi ugabanuka ku buryo bufatika.

Asaba ababyeyi gukomereza aho bagejeje mu kwitabira izi gahunda kuko badohotse zitatanga umusaruro zitezweho.

Hari litiro nyinshi z’amata azahabwa abana(Ifoto@UMUSEKE.RW)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version