Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na RIB, hari abantu 45 barimo abasore n’inkumi biganjemo abo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bafashwe. Bari basanzwe batekera abantu imitwe kuri telefoni bakabatwara amafaranga.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bazi neza abantu bakunze kubahamagara bababwira ko hari umuntu wibeshye aboherereje amafaranga bityo ko bamugiriye neza bayamusubiza.
Mu kuyamusubiza, abo batekamutwe babwira umuntu uko ari bubigenze kuri telefoni ndetse bakamubwira ko yashyiraho n’umubare we w’ibanga akoresha kuri MoMo ye cyangwa Airtel Money.
Mu buryo bwihuse, umuturage ashiduka amafaranga ye yajyanywe n’abo bantu Ubugenzacyaha bwise abatekamutwe.
Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira avuga ko ubwo bujura bwakikije abo mu miryango ibukora kuko hari n’abubatse inzu, bakagira n’ indi mitungo iwabo iyo muri Rusizi.
Avuga ko babaruye basanga amafaranga yari amaze kuriganywa abaturage arenga Miliyoni Frw 400.
Ati: “Aba bantu bari bamaze kwiba amafaranga agera kuri Miliyoni Frw 450 kandi twasanze abo mu miryango yabo baba babakingiye ikibaba, badashaka gukorana natwe ngo badufashe mu gukurikirana abo bantu”.
Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kujya baba maso bakirinda ko hari uwabatekera umutwe akabiba ayabo.
Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko abapolisi bakoranye n’abandi kugira ngo hafatwe abantu bashakaga guha abapolisi ruswa nyuma yo gutsindwa ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Rutikanga avuga ko abantu bashaka kubona uruhushya rwo gutwara kandi batarutsindiye bakora uko bashoboye ngo barubone binyuze mu gukoresha aba agents ngo batange ruswa.
Asanga ibyiza ari ugucisha ibintu mu mucyo kurusha uko washaka gutanga ruswa kuko bifungisha uwabikoze kandi iyo umuntu afunzwe ngo nibyo bimuhenda.
Charles Gahungu ushinzwe ishami rya RURA rishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi z’ikoranabuhanga avuga ko bakorana n’ibigo bitanga izo serivisi kugira ngo abakora ubwo buriganya bimwe amahirwe yo kubikora.
Ikindi avuga ni uko yaba MTN cyangwa Airtel bakunze gutanga ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bubaburira kwirinda ababatekera umutwe.
Ni ubutumwa bugufi bukunze gucishwa kuri telefoni.
Iby’Abameni ni ibintu bimaze igihe bivugwa mu baturage bo hirya no hino mu Rwanda.
Nubwo baba no muri Gasabo no mu tundi turere, abenshi ni abo mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Nyakarenzo, Nkanka n’ahandi.
Abaturage baherutse no gutakambira abakozi ba RIB bari bagiye mu kazi babasaba ko uru rwego rwabakiza abo batekamutwe.
Hari umubyeyi icyo gihe wavuze ko hari abameni baherutse kwiyitirira ko umwe ari Padiri undi akaba Masera , ko Bikira Mariya yamubatumyeho ariko ko yabanza akohereza Frw 90,000.
Ntiyazuyaje arabikora ariko abanza kugurisha itungo rye.
Yabivuganaga agahinda akavuga ko akwiye gufashwa.
Ntawamenya niba mu bafashwe harimo abatekeye umutwe uwo mubyeyi ariko kuba hari abafashwe ni ibyerekana ko hari icyakozwe mu guca intege ako gatsiko.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry. B. Murangira avuga ko igihano gito ku byaha bariya bantu baregwa gihanishwa imyaka ibiri naho igihano kinini kigahanishwa imyaka 10 y’igifungo.
RIB Yaregewe Abitwa Abameni( Men) Bakomeje Kujujubya Abaturage