Inkuba yaraye ikubitiye abantu batatu muri Gisagara bari bahinga bahita bajyanwa kwa muganga, nyuma umwe agwayo. Byabereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Akabagoti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko byabaye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kuhagwa.
Abantu bari barimo guhinga mu gishanga cy’umuceri bagiye kugama mu kazu k’umuzamu uwurinda nibwo inkuba yabakubitiragamo.
SP Habiyaremye ati: “ Inkuba ikimara kubakubita baguye igihumure bakomereka byoroheje, bose bahita bajyanwa ku bitaro bya Kibirizi muri aka Karere ka Gisagara, kugira ngo bitabweho n’abaganga”.
Avuga ko muri aba batatu bakubiswe n’inkuba umwe yaje gupfa yitabye, undi akaba yamaze gutaha, mu gihe umwe akiri mu bitaro.
SP Habiyaremye agira abantu inama yo kwirinda gukandagira cyangwa gukinira mu mazi biruka, mu gihe cy’imvura irimo inkuba, ahubwo ko mu gihe ako gace karimo imirabyo ari byiza ko umuntu ngo ashobora kugahunga yihuse cyane, kugira ngo adakubitwa n’inkuba.
Ati “Birabujijwe kugama imvura irimo inkuba munsi y’igiti cyangwa kwegamira ikindi kintu kirekire, cyangwa kuba ahantu hitaruye ibintu birebire nko mu kibuga cy’umupira, mu kibaya n’ahandi”.
Yasabye abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba.