Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2025 12:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi mu Mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yafashe abagabo babiri ivuga ko bacuruza urumogi. Umwe yafaiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali bose bakaba bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 617.

Kuri iki cyumweru nibwo Tariki ya 26, Ukwakira, 2025 saa sita z’amanywa hafashwe uwitwa Harelimana Mustafa w’imyaka 43 afite urumogi udupfunyika 117 afatirwa mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Agatare, Umudugudu w’ Inyambo.

Polisi ivuga ko yararuzaniye abakiliya be mu Rwampara, we akaba atuye Murenge wa Kigali.

Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye arufite, bahita bahamagara inzego z’umutekano ziramufata.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba z’uwo munsi hafashwe uwitwa Minsiriho Berinard ufite imyaka 38 afite urumogi udupfunyika 500 afatirwa mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko mu Mudugudu wa Urunyinya.

Nawe Polisi ivuga ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bazi ko uyu mugabo acuruza urumogi.

Nawe ngo yemereye Polisi ko urwo rumogi ari urwe akaba yari agiye kurucuruza mu Murenge wa Jabana.

Avuga ko yatangaje ko rwaturutse mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Karambo.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwiza mu baturage.

Gahonzire avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yungamo ko bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ikababwira ko bagomba kubireka.

Ati: “Amayeri yose bakoresha arazwi bityo rero kubafata biroroshye bagomba kumenya ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba ku muntu ubicuruza no ku muntu ubikoresha.”

Mu Rwanda, urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye kandi umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

TAGGED:featuredGahonzirePolisiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda
Next Article Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu mahanga

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yashimiye Doumbouya Watorewe Kuyobora Guinée

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?