Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Barasaba Leta Kongerera Amahirwe Abana Barwaye Autism
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Barasaba Leta Kongerera Amahirwe Abana Barwaye Autism

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2024 5:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bita Autism basaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bana bafite uburwayi bita Autism.

Autism ni uburwayi butuma umwana muto agira imyitwarire idasanzwe umugeranyije na bagenzi be bangana.

Uzasanga uwo mwana adakunda gukina na bagenzi be bangana, kandi hakaba n’abatinda kuvuga.

Icyakora abana nk’abo bagira ubundi bushobozi bwo kwibuka cyangwa gukora ibintu runaka badasanzwe bigirwa n’abandi.

Rosine Kamagaju washinze ikigo kita kuri abo bana avuga ko abana nk’abo bakwiye guhabwa amasomo afatika agendanye n’ubushobozi bwabo.

Yabivugiye mu muhango wo guha abana impamyabumenyi y’amashuri bari barangije ku kiciro cy’amashuri abanza.

Abana 11 nibo barangije ayo masomo yabo ariko umwe niwe uzajya mu mashuri yisumbuye.

Kamagaju avuga ko kwigisha abo bana bisaba urukundo n’ubushobozi bw’amafaranga.

Ati: ” Uyu munsi turishimye kuko abana bacu barangije amasomo yabo kandi kubigisha bisaba imbaraga zitandukanye harimo n’amafaranga”.

Rosine Kamagaju

Asaba Leta kubaba hafi abana nk’abo bagahabwa uburyo bwo kwiga bugendanye n’imibereho yabo.

Ibi abihuriraho na Cyril Ndegeya umwe mu babyeyi bafite umwana ufite autism.

Ndegeya avuga ko umwana w’umukobwa afite icyo kibazo.

Ariko yemeza ko umwana we ashobora kwiga kandi neza.

Kubera ko kwita kuri abo bana bisaba ubundi bushobozi, umwe mu bahanga mu mitekerereze ya muntu witwa Albert avuga ko abana nk’abo bagira ubushobozi bwo kwibuka butangaje.

Avuga ko ubusanzwe abana nk’abo bagira ubushobozi ku kintu runaka kihariye.

Yemeza ko abana nk’abo baba bafite ubundi bushobozi butuma baba abantu bateye ukwabo.

Kuba bateye uko ngo si ubumuga cyangwa uburwayi ahubwo ni imiterere yihariye imutandukanya n’abandi.

Albert asaba ababyeyi babonye umwana wabo afite ukundi yitwara kudasanzwe kujya begera abahanga bakabibabwira bakabagira inama.

Albert asaba ababyeyi kujya begera abahanga bakababwira uko bakwita kuri abo bana

Avuga ko abana nk’abo baba bakwiye kwitabwaho binyuze mu kumenya ibyo buri mwana ashoboye.

Autism Rwanda ni umuryango utari uwa Leta yitwa ku bana bafite imyitwarire idasanzwe bamwe bita Autism.

Kamagaju Rosine uyobora uyu muryango avuga ko azakomeza kwita kuri abo bana kuko iyo bitaweho bagera ku bitangaje.

Umwe mu bantu uvugwaho kugira Autism uzwi ku isi ni umuherwe w’Umunyamerika witwa Elon Musk.

Albert Einstein

Albert Einstein nawe yari afite ibyo bibazo ariko ntibyamubujije kuba umuhanga mu bugenge uri mu bakomeye isi yagize.

TAGGED:AbabyeyiAbanaAutismfeaturedKamagaju
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwujuje Igikorwaremezo Gikusanya Amakuru Y’Ibyogajuru
Next Article Rutsiro: Abagabo Barataka Ko Ingoyi Y’Abagore Babo Ibarembeje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?