Mu mujyi wa Kigali hasanzwe abakozi bakorera ibigo byigenga bakubura imihanda, bakanatunganya ubusitani. Muri uyu Mujyi hazanywe ikamyo ifite ikoranabuhanga rikubura rikanakoropa kaburimbo, ibi bigatera impungenge abo bakozi.
Hari umukozi ukora mu muhanda wa BK Arena-Gisimenti utashatse ko tumuvuga amazina watubwiye ko acyumva iby’iyo modoka, yagize impungenge ko we na bagenzi be bazatakaza akazi.
Ati: “Ubwo se urumva iyo modoka izanywe n’iki? Ije kudusimbura nyine! Niyo njye ntavamo ariko hari abazavamo byanze bikunze. Nonese niziba nyinshi urumva batazatugabanya?”
Avuga ko n’ubusanzwe bahembwaga make kandi ugasanga bakora hafi iminsi yose.
Uyu mugore utuye i Batsinda yabwiye Taarifa Rwanda ko ikibazo ari uko izo modoka niziba nyinshi zizatuma n’akazi kabahaga ayo make bakabura.
Mugenzi we yavuze ko urebye aho ibintu bigana mu kubaka ibikorwaremezo bya Kigali, ubona ko hari benshi bazayivamo bakajya hirya yayo.
Avuga ko niharamuka haje izindi modoka nkayo, bizaba bivuze ko hari imihanda batazongera gukoreramo kuko izo modoka zifite iryo koranabuhanga zizaba zarayipatanye.
Ati: “Ubusanzwe ba boss bapatana imihanda tuzajya dukubura tukanayitunganyiriza ubusitani. Ubwo rero izo modoka nizitangira kuyitunganya, twe bazayidukuramo tujye mu bushomeri”.
Impungenge zishire…
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya avuga ko iyo modoka ifite ikoranabuhanga ryifashisha ibiroso n’ubundi buryo mu gusukura ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi.
Imyanda ikubuye iyishyira mu kigega bikoranye ikajya kuyimena ahabigenewe.
Ntirenganya ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho ugomba gushyirwa. Ifite kandi amatiyo y’amazi asukura amapine cyangwa imodoka yose igihe ari ngombwa.”

Bivuze ko niyo yava ahantu handuye kandi biri buyisabe kujya muri kaburimb, iba ishobora kwisukura mbere yo kwinjira mu muhanda w’umukara.
Ku mpungenge abasanzwe basukura imihanda ya Kigali bafite z’uko bazatakaza akazi kubera iyo kamyo, Emma-Claudine Ntirenganya yavuze ko itazanywe no gusimbura abakozi basanzwe bakora isuku.
Abenshi muri bo kandi ni abagore bafite imiryango yo kwitaho.
Yaboneyeho kuvuga ko gahunda ari uko iriya modoka izajya ikora mu ijoro.
Ati: “Iyi modoka ikora nijoro kandi ntishobora kwinjira mu miyoboro y’amazi cyangwa ahandi nk’ubusitani. Abakozi bazakomeza inshingano zabo nk’uko bisanzwe.”
Intego y’Umujyi wa Kigali ni uguhora usukuye, ugakomeza kuza ku isonga muri Afurika.

Mu mwaka wa 2023, uyu murwa mukuru w’u Rwanda waje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakozweho ubugenzuzi ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Uherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye guturwamo no gushorwamo imari muri Afurika, nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na The Africa Report k’ubufatanye na Jeune Afrique.
Muri Gicurasi, 2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ritegura Inama n’Amahuriro (ICCA) ryashyize Kigali ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikunzwe muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga.
Umwaka wa 2024 warangiye u Rwanda rwakiriye inama zitabiriwe n’abantu 52,000 barwinjirije Miliyoni $ 84.