Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 40 Bigeze Kuri 72%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Kigali: Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 40 Bigeze Kuri 72%

admin
Last updated: 11 August 2021 5:09 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko iki cyumweru kizarangira abatuye Umujyi wa Kigali barengeje imyaka 40 bose bakingiwe COVID-19, bavuye kuri 72% uyu munsi.

Dr Mpunga yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko u Rwanda rwabonye inkingo nyinshi, ku buryo zirimo gutangwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ariko no mu ntara birakomeje nubwo umuvuduko utari hejuru.

Yakomeje ati “Muri Kigali nibyo barabyitabiriye, ntabwo ari 100% ariko benshi barabyitabiriye, ku munsi w’ejo twari hafi kuri 72% bafite kuva ku myaka 40 kuzamura bakingiwe, niyo mpamvu turi gushyiramo imbaraga nyinshi.”

“Tugerageza no kubegera aho batuye kugira ngo n’abatashoboye kugera aho dukingirira nabo tubakingire, intego ni uko bose iki cyumweru kirangira 100% tubakingiye, abafite kuva ku myaka 40 kuzamura, kuko nyuma yaho turatangira gukingira no ku myaka 30, 20.”

Mu gihe bariya bantu barimo gukingirwa, harimo kwifashishwa uburyo bwo gusanga abantu mu ngo ku batarabashije kujya kwikingiza, cyane cyane abarengeje imyaka 60.

Urengeje iyo myaka ukeneye urukingo cyangwa azi umuntu urukeneye muri Kigali ahamagara kuri 3260, bakamusanga mu rugo.

Dr Mpunga yakomeje ati “Turashaka ko ubushobozi tugize n’amahirwe yo kubona inkingo, tuzitanga vuba kugira ngo abantu bashobore kugira ubudahangarwa buhagije bwo guhangana n’iyi virusi, ibibazo byo kuguma abantu bikingirana bihagarare, dusubire mu buzima busanzwe kandi na virusi ntikomeze gufata abantu benshi ngo ibe yahitana n’ubuzima bwabo.”

Mu bakingirwa harimo abakozi ba Leta, abacuruzi n’abakora indi mirimo ihuza abantu benshi, abafite indwara zidakira, abagore batwite n’abantu bakuze.

Biteganywa ko muri ibyo byiciro, kugeza mu cyumweru gitaha hafi 90% bazaba bakingiwe mu Mujyi wa Kigali.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko abamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda ari ibihumbi 680. Barimo abasaga ibihumbi 30 bakingiwe kuri uyu wa Kabiri.

Mu bakingiwe harimo benshi bahawe urukingo rwa mbere, bategereje urwa kabiri.

Leta yihaye intego yo gukingira 60% by’abaturage bose bitarenze umwaka wa 2022, ni ukuvuga abasaga miliyoni 7.8.

Inkingo zihabwa abantu barengeje imyaka 12.

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Mpunga TharcissefeaturedKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyabaye Kugeza Umunyarwanda ‘Yishe’ Umupadiri Wari Umucumbikiye Mu Bufaransa
Next Article Uganda Yajugunye Ku Mupaka Abanyarwanda 13 Barimo Urwaye COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?