Kigali: Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 40 Bigeze Kuri 72%

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko iki cyumweru kizarangira abatuye Umujyi wa Kigali barengeje imyaka 40 bose bakingiwe COVID-19, bavuye kuri 72% uyu munsi.

Dr Mpunga yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko u Rwanda rwabonye inkingo nyinshi, ku buryo zirimo gutangwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ariko no mu ntara birakomeje nubwo umuvuduko utari hejuru.

Yakomeje ati “Muri Kigali nibyo barabyitabiriye, ntabwo ari 100% ariko benshi barabyitabiriye, ku munsi w’ejo twari hafi kuri 72% bafite kuva ku myaka 40 kuzamura bakingiwe, niyo mpamvu turi gushyiramo imbaraga nyinshi.”

“Tugerageza no kubegera aho batuye kugira ngo n’abatashoboye kugera aho dukingirira nabo tubakingire, intego ni uko bose iki cyumweru kirangira 100% tubakingiye, abafite kuva ku myaka 40 kuzamura, kuko nyuma yaho turatangira gukingira no ku myaka 30, 20.”

- Advertisement -

Mu gihe bariya bantu barimo gukingirwa, harimo kwifashishwa uburyo bwo gusanga abantu mu ngo ku batarabashije kujya kwikingiza, cyane cyane abarengeje imyaka 60.

Urengeje iyo myaka ukeneye urukingo cyangwa azi umuntu urukeneye muri Kigali ahamagara kuri 3260, bakamusanga mu rugo.

Dr Mpunga yakomeje ati “Turashaka ko ubushobozi tugize n’amahirwe yo kubona inkingo, tuzitanga vuba kugira ngo abantu bashobore kugira ubudahangarwa buhagije bwo guhangana n’iyi virusi, ibibazo byo kuguma abantu bikingirana bihagarare, dusubire mu buzima busanzwe kandi na virusi ntikomeze gufata abantu benshi ngo ibe yahitana n’ubuzima bwabo.”

Mu bakingirwa harimo abakozi ba Leta, abacuruzi n’abakora indi mirimo ihuza abantu benshi, abafite indwara zidakira, abagore batwite n’abantu bakuze.

Biteganywa ko muri ibyo byiciro, kugeza mu cyumweru gitaha hafi 90% bazaba bakingiwe mu Mujyi wa Kigali.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko abamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda ari ibihumbi 680. Barimo abasaga ibihumbi 30 bakingiwe kuri uyu wa Kabiri.

Mu bakingiwe harimo benshi bahawe urukingo rwa mbere, bategereje urwa kabiri.

Leta yihaye intego yo gukingira 60% by’abaturage bose bitarenze umwaka wa 2022, ni ukuvuga abasaga miliyoni 7.8.

Inkingo zihabwa abantu barengeje imyaka 12.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version