Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Habereye Umuhango Wo Gusomera Mu Ruhame Ibitabo Bivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Habereye Umuhango Wo Gusomera Mu Ruhame Ibitabo Bivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2022 7:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku isomero rya Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Kamena, 2022 habereye igikorwa cyo gusomera igitabo runaka cyanditswe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kucyumva neza no kukiganiraho.

Hasomwe ibitabo bitatu birimo igiherutse gusohora na  Dimitrie Sissi Mukanyiligira kiswe Do Not Accept To Die, igitabo kiswe Vivant cyanditswe na Valens Kabarari n’igitabo ‘A Broken Life’ cyanditswe na Kayitesi Judence.

Sylvie Nsanganira umwe mu baharanira ko uburenganzira bw’abagore bwubahwa ari mu basomye ybimwe mu bice bigize igitabo cyahasomewe.

Ubusanzwe gusoma ibitabo ni ingenzi mu gutuma umuntu agira ubumenyi buhagije ku ngingo runaka, akamenya uko ibimukikije bikorana, uko abamubanjirije babagaho, uko bacyemuraga ibibazo byabo ndetse n’uburyo abo mu gihe bakwigana abo mu bihe byahise ngo n’abo bacyemure ibyabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse basanga kwandika ibyababayeho ari ingenzi kubera ko uretse no kuba bifasha mu kutibagirwa Jenoside, ahubwo binyomoza n’abahakana ko ntayabayeho cyangwa se bakavuga ko yatewe n’ikindi kitari umugambi wayo.

Bimwe mu byanditse mu bitabo byasomwe kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Kamena, 2022 byagarutse ku magambo ababyeyi cyangwa inshuti z’ababyanditse bababwiye mbere cyangwa mu gihe cya Jenoside mbere y’uko bamburwa ubuzima.

Mu gitabo cyitwa A Broken Life hari aho uwacyanditse avuga ukuntu n’ubwo yari umwana muto ariko yabonye ishyano aho yabonaga bamwe mu bavandimwe be n’inshuti bicishwa imihoro cyangwa izindi ntwaro gakondo.

Judence Kayitesi

Icyakora avuga ko yaje kwisanga we yararokotse.

Bimwe mu bika by’igitabo Do Not Accept To Die bivuga ukuntu umubyeyi wa Mukanyiligira yamwigishija akiri muto ko umuntu wese ubasuye aba agomba kubahwa, aho yaza aturutse hose.

- Advertisement -

Nyuma yo gusoma ibice bimwe na bimwe mu bigize biriya bitabo , ababyanditse basobanuriye abari aho impamvu zabateye kwandika.

Valens Kabarari na Judence Kayitesi ni abavandimwe.

Valens Kabarari avuga ko yanditse kiriya gitabo agira ngo yivure.

Yabyiswe Thérapie.

Ati: “ Mbere y’uko nandika bitandukanye n’uko bimeze muri iki gihe kuko ubu numva nguwe neza. Kwandika byaramvuye.’

Mbere y’uko yandika ngo yashushanyaga ibyo yabaga yatekereje ku byamubayeho.

Hari n’ubwo yandikaga ariko akandika utuntu duto ndetse yarangiza kubyandika akabica.

Ibi ariko ni ibisanzwe ku banditsi.

Umuvandimwe we witwa Judence Kayitesi  yavuze ko yanditse igitabo kubera ko yashaka ko abana be bazamenya ibyamubayeho.

Kayitesi avuga ko yangaga ko hari undi muntu wazamubwira abana be ibyabaye, atari we uri ubibwiriye.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo gutemwa, yatakaje ubushobozi ko kuvuga, ahubwo akajya akoresha inyandiko ngo avuge ibye.

Kayitesi avuga ko amaze kwandika kiriya gitabo, yagihaye igifubiko ari ho akenyeye bya kinyarwandakazi ariko ngo nyuma aza kugihindura mu rwego rwo kurwanya abavugaga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

Abitabiriye isomwa rya biriya bitabo bashimye ubutwari bwaranze bariya banditsi kubera ko ubusanzwe kwandika bitoroshye.

 

Basomeye mu ruhame
TAGGED:featuredIbitaboigitaboJenosideRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itangazo Ry’Ingabo Z’u Rwanda Nyuma Y’Ibindi Bisasu Byaguye Mu Rwanda
Next Article Ikoreshwa Ry’Ingengo Y’Imari Y’u Rwanda Ryagaragaje Ibyuho 207
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?