Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Pick-Ups ‘Zari Ziherutse’ Kwemererwa Gutwara Abagenzi Zahagaritswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Pick-Ups ‘Zari Ziherutse’ Kwemererwa Gutwara Abagenzi Zahagaritswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2023 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
2022 GMC Sierra Denali Ultimate
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yaguze bisi nini 200 zo kunganira izisanzwe zitwara abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali. Amabwiriza yahise atangazwa na Minisiteri y’ibikorwaremezo avuga ko imodoka za pick ups zari ziherutse kwemererwa gutwara abagenzi, zihita zihagarara.

Byatewe n’uko zari zaremerewe aka kazi by’agateganyo kugira ngo zizibe icyuho cy’ubuke bwa bisi.

Ku byerekeye izi bisi,  Umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’imari ushinzwe ikigega cya Leta Richard Tushabe avuga ko Leta yaguze ziriya bisi ku giciro gito kugira ngo zikodeshwe n’abikorera kuko bo kuzigurira byari bubahende.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko bisi 100 zamaze kugera mu Rwanda, ndetse ko izisigaye zizahagera muri Mutarama, 2024.

Izi bisi zije gukemura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi cyagaragaraga mu Mujyi wa Kigali.

Richard Tushabe we avuga ko muri rusange hakenewe bisi zigera kuri 300.

Hagati aho, hari izindi bisi zari zarapfuye Leta iherutse kwiyemeza gutanga nkunganire kugira ngo zikorwe zikomeze akazi.

Nyuma y’uko bisi nshya 100 zigereye i Kigali, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasanze ari ngombwa gusohora andi mabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko byakozwe mu rwego rwo kugabanya igihe abantu bamara ku cyapa bategereje imodoka.

u Rwanda rurashaka ko abatuye Umujyi wa Kigali bagenda nta mubyigano kandi ku gihe

Rwagati mu Ukuboza, 2023 nibwo izo ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Harimo ko ‘umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora guhabwa uruhushya agatwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.’

Mbere si uku byahoze  kuko hatangwaga isoko, abaritsindiye akaba ari bo ‘bonyine bemererwa’ gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.

Muri yo harimo kandi ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa Taxi Voiture.

Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza mashya, za modoka za pick ups twavuze haruguru zahise zibuzwa kongera gukora tagisi.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa "Taxi Voiture". #RBAAmakuru pic.twitter.com/SBN1ZMQ8t8

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) November 28, 2023

Ngo ni ukugira ngo imodoka nshya zazanywe na Leta zitangire akazi kazo ntawe uzivundira.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko Leta yari yaremereye pick ups gukora mu rwego rwo kuziba icyuho  kandi ngo nta n’umusoro ba nyirazo bakwaga.

TAGGED:AbagenziAmabwirizaBisifeaturedGasoreimodokaKigaliMinisitiriTushabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mafoto: Uko Byifashe I Kibeho Aho Bizihiza Amabonekerwa Ya Bikira Mariya
Next Article DRC: Hadutse Umukandida Uvuga Ko Ari Intumwa Y’Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?