Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Kigali: Polisi yafashe batatu ikurikiranyeho guhimba inyandiko na kashi z’ibigo 47

Published

on

Kuri uyu wa Kabiri taliki 01, Ukuboza, 2020 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu barimo uwitwa Rwabukwisi, bose ikaba ibakurikiranyeho guhimba inyandiko na kashi(stamps)47 z’ibigo bya Leta, Banki n’Ibigo by’Ubwiteganyirize bitandukanye.

Polisi yabasanganye izindi nyandiko mpimbano zirimo izifashishwa mu kwishyura cyangwa kubikuza amafaranga ya banki bita chèques zirimo iza Access Bank, Bank of Africa, BPR, Bank of Kigali na Cogebanque.

Abafashwe kandi basanganywe izindi nyandiko mpimbano z’ibigo nka Rwanda Revenue Authority, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali,  Cimerwa  n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Ibindi Polisi yavuze ko yabafatanye harimo inyandiko zo muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, izo mu biro by’igihugu bishinzwe ubutaka, izo mu Karere ka Kicukiro, no mu Karere ka Nyarugenge.

Rwabukwisi yafatanywe kandi n’abandi bantu babiri barimo Kazimbaya na Kalisa.

Abashinzwe umutekano bavuga ko basanganye bariya bantu mudasobwa eshatu, utwuma babikamo ibintu by’ikoranabuhanga bita ‘hard disks’ n’ibindi.

Polisi ivuga ko bariya bantu bari baracuriye uriya mugambi hamwe.

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko kugira ngo amakuru y’uko bariya bantu bakora biriya byatewe n’uko hari umuntu bafatanye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’urukorano.

Uru ruhushya rwari rwoherejwe binyuze mu buryo bwa EMS-Rwanda Express rwohererejwe uwitwa Sharifa Uwase Kazimbaya ubu uba muri Canada.

Polisi ivuga ko Sharifa Ndagano afitanye isano n’undi bafashe nawe witwa Ndagano.

Uko ari babiri Polisi ivuga ko bakoranye n’uwitwa Kalisa kugira ngo  bagere ku mugambi twavuze haruguru wo gucura ziriya nyandiko.

Rwabukwisi avuga ko hari undi muntu bakoranaga witwa Claude bari bishyuye Frw 100 000 kugira ngo ibintu bigende neza.

Commissioner of Police Kabera John Bosco yavuze ko abagize uruhare muri biriya bikorwa bazafatwa nta kabuza.

Ati: “ Iki ni igikorwa cyo kwiha ububasha busanganywe inzego 47 za Leta binyuze mu gukora impapuro na kashi zazo. Ababikoze bazahanwa nta kabuza.”

Taarifa Rwanda

Advertisement
Advertisement