Kigali: Umucuruzi Yasubijwe Ibyo Yibwe

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/03/26, yasubije ibicuruzwa umucuruzi witwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge, wibwe ibicuruzwa bigizwe n’umuceri imifuka 10 ndetse n’amavuta yo kurya amakarito 30 bifite agaciro karenga Miliyoni Frw 300.

Ibi yabyibwe Tariki 27, Werurwe, 2026, ubwo abajura bazaga aho akorera babwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Banki bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano abaha ibicuruzwa.

Asiimwe asuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba niko kwihutira gutanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge, nyuma yo gukurikirana bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba afatanwa amakarito 23 y’amavuta ndetse n’imifuka itandatu y’umuceri.

Icyakora hari ibindi byamaze kubigurishwa, uwafashwe yarafunzwe, hakaba hagishakishwa abandi bari kumwe nawe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibukije abacuruzi kuba maso, no kwitondera abaguzi babagana cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura.

Abacuruzi barashishikarizwa kujya bagenzura ubutumwa bwemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza inyemezabwishyu bishyuriwe ho kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba.

Polisi yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga ibirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura ba nyirabyo.

Ikibitera ni uko baba batatanze ibirego kandi abantu barashishikarizwa kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo y’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite icyerekana ko ari ibyawe ukabona kubisubizwa.

Polisi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora.

Yemeza ko mu Rwanda nta bwihisho bw’abajuria buhaba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *