Kuri iki Cyumweru tariki 16, Gashyantare, 2025 mu Mirenge ya Gihombo, Kirimbi, Macuba na Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke habaye ikiza cyatewe n’inkubi yasenye inzu z’abantu bagize ingo 24.
Bagiye gucumbikirwa n’abaturanyi cyane cyane ko barimo n’abana.
Abo baturage basaba ubuyobozi kubaba hafi bukabafasha kubona isakaro kugira ngo basubire mu byabo.
Umwe muri bo yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ati: “Akagari kacu kibasiwe cyane kuko inzu umunani zose zasenyutse, tukaba turi hanze rwose kuko hari n’abafite imiryango minini kandi n’abaturanyi babo inzu babaye babacumbikiyemo bazikoreshaga”.
Undi wo mu Murenge wa Gihombo ati: “Meze nk’urara hanze rwose kuko aho umuturanyi yancumbikiye ni hato cyane. Dusa n’abahahariye abana kuko ntitwahakwirwa kandi nta bushobozi mfite bwo guhita niyubakira.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yavuze ko imvura yari irimo umuyaga mwinshi cyane.
Yemeza ko yaje ihuhura zimwe mu nzu kuko zari zishaje cyane, izindi zitaziritse ibisenge.
Ati: “Yari imvura ivanze n’umuyaga mwinshi cyane, itwara ibisenge, ahandi amazi yinjira mu nkuta inzu zirasenyuka. Abahuye n’ibyo biza bacumbikiwe mu baturanyi babo”.
Icyihutirwa kuri we nk’umuyobozi ni ukubashakira aho baba Kandi yemeza biri gukorwa.
Birakorwa n’ikipe y’Akarere iri kubarura ibyangiritse byose n’ibikenewe ngo bongere kubona aho baba.
Ubusanzwe Akarere gakorana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) mu gufasha abahuye n’ibiza.
Asaba abaturage bataragerwaho na kariya kaga gufata ingamba zo kukirinda mu gihe kizaza.
Ati: “Ikindi ni ingamba zo kwirinda. Akenshi na kenshi usanga inzu zihitanwa n’imiyaga nk’iyo ari izifite ibisenge bitaziritse. Ubwo rero turasaba abaturage kuzirika ibisenge kuko kubizirika bitwara atarenga Frw 7.500, nyamara inzu yasenyutse kuyisana bitwara hagati ya Frw 500.000 na miliyoni Frw 1. Amabati yonyine yatwara agera ku Frw 300.000.”
Asanga umuturage akwiye kureba kure akamenya ko ‘kwirinda biruta kwivuza’ bityo akirinda ko ibiza byazamusiga iheruheru.
Muhayeyezu asaba abaturage gutera ibiti hafi y’inzu zabo ariko bitazegereye kuko bigabanya umuvuduko w’umuyaga.
Yanasabye kandi abagituye mu manegeka kuhimuka kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubageraho.
Yashimiye imiryango yemeye gucumbikira iyahuye n’ibiza, avuga ko gutabarana ari imigirire myiza ikwiye kuranga abantu muri rusange.