Ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Gatanu tariki 26, Ukuboza, 2025 umugabo yafashwe amashusho ari kumena ibirahure by’imodoka zari ziparitse muri kamwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali.
Umujinya yabikoranye watumye abamubonye biruka bakizwa n’amaguru batinya ko nabo yabagirira nabi.
Umwe mu bacuruzi bakorera muri kiriya gice yabwiye Taarifa Rwanda ko biriya byabereye hafi y’ahitwa ku musigiti.
Ati: “ Byabaye ku manywa rwose, bibera ku Musigiti. Birashoboka ko hari n’umuntu yaba yarakomerekeje kuko urebye ubukana yabikoranye ubona ko atabuze uwo akomeretsa.”
Uyu mucuruzi usanzwe ukorera mu nyubako bita ‘Kwa Makuza’ muri etaje ya mbere yavuze ko ubirebye neza, wabona ko uriya muntu yari afite ikibazo cyo mu mutwe.
Avuga nta muntu wasinda ngo agire igitekerezo cyo kumena imodoka zose atavanguye ngo wenda yihimure ku muntu wamuhemukiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatubwiye ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uriya mugabo arwaye mu mutwe, kandi ngo umuntu urwaye mu mutwe ataba umunyabyaha, ahubwo aba ari umurwayi ukwiye kugirirwa ibanga.
Ati: “Erega iyo bigaragaye ko umuntu arwaye binyuze mu iperereza ry’ibanze, uba ugomba kumugirira ibanga. Nitwatangaza amazina cyangwa inkomoko y’umuntu urwaye mu mutwe ahubwo twamujyanye kwa muganga.”
Kuri X/Twitter, Polisi yanditse ko yasanze uriya mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yajyanywe mu bitaro bibuvura biri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Haranditse hati: “Muraho. Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera. Murakoze”.
Ubukana yabikoranye bushobora gukura abantu umutima k’uburyo kongera guparika ahantu hatari mu nzu zo hasi( bita caves) bizajya bibanza kubagora.


