Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali Yasubijwe Muri Guma Mu Rugo, MINALOC Yabijeje Ko Ntawe Uzasonza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali Yasubijwe Muri Guma Mu Rugo, MINALOC Yabijeje Ko Ntawe Uzasonza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 January 2021 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahagana saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Mbere tariki 17, Mutarama, 2021 Inama y’Abamanisitiri yatangaje ko yemeje ko abatuye Umujyi wa Kigali baguma mu ngo zabo. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yabwiye RBA ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali bari basanzwe barya ari uko bavuye mu ngo bagapagasa.

Yari ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije wavuze ko Guverinoma yafashe umwanzuro wo gusubiza abatuye Kigali muri Guma mu rugo kubera ko biraye bigatuma ari bo bagaraaramo ubwandu ari benshi.

Ngamije avuga ko isuzuma bakoze ryerekanye ko abantu bandura kubera ko hari aho bahuriye, haba mu kazi kabo, mu modoka zitwara abantu muri rusange n’ahandi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yabajijwe niba abaturage bakoraga nka nyakabyizi batagiye kuzicwa n’inzara asubiza ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.

Yagize ati : ‘ Abatuye Kigali baryaga ari uko bagiye gupagasa tuzabafasha nk’uko Leta yabigenje mu bihe byahise kandi bumve ko Leta yabo ibakunda itakwemera ko bicwa n’inzara. Tuzakorana n’inzego zose tubiteho’

N’ubwo Minisitiri Shyaka avuga ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali kugira ngo babone uko babaho muri iyi Guma mu Rugo, si ubwa mbere abatuye Kigali bagiye muri Guma mu Rugo ariko bamwe mubari bashinzwe gusaranganya ibiribwa mu batishoboye bagafungwa bazira kubyikubira.

Muri Mata, 2020 hari abantu b’i Ndera mu Karere ka Gasabo bafunzwe kubera ko bikubiye imyaka yari yagenewe abaturage, bakayigurisha n’abacuruzi cyangwa bakayihunika mu ngo zabo.

Ntawakwemeza niba uwo muco wo gushaka kwikubira ibigenewe abatishoboye waracitse mu bayobozi mu nzego z’ibanze ariko icy’ingenzi ni uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo b’i Kigali.

Muri Guma mu Rugo ya Mbere uburenganzira bwa muntu bwarahungabanyijwe….

Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guteranira i Kigali  yateguwe na Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa muntu, Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Bwana Olivier Rwamukwaya yagarutse ku  ngingo y’uko raporo bakoze yerekana ko hari ibigo cyangwa inzego za Leta zahungabanyije uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Hari mu muhango  wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa buri tariki 10, Ukuboza, buri mwaka.

Ni ubushakashatsi yakoze guhera muri Werurwe kugeza mu Ukwakira, 2020. Yabukoreye mu turere 15 muri 30 tugize u Rwanda .

Utwo turere ni Gakenke, Gicumbi, Musanze, Huye, Muhanga, Nyanza, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Karongi, Rubavu, Rusizi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ese uburenganzira bwa muntu buzubahirizwa muri iyi Guma mu Rugo ya Kabiri ireba abanya Kigali ?

Ni ukubitega amaso.

 

TAGGED:featuredGumaNgamijeRBARugoRwamukwayaShyaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL + Yadabagije Abafana Mu Mikino Ya CHAN TOTAL
Next Article Rwanda 2 -0 Uganda nibyo byari ibyifuzo k’umufana|| umukino warangiye amakipe yose anganya 0-0
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Bunyoni Ararembye

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?