Kigali: Yishimira Ko Kwagura Amarembo Byafashije Abanyarwanda Kwiga Imahanga

Rukundo Benjamin ni rwiyemezamirimo ufite ikigo gifasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa byo kujya kwiga, gukorera cyangwa gutura mu mahanga.

Mu kiganiro gito yahaye Taarifa ashima ko mu myaka irindwi yaranze manda ya Perezida Kagame iri kurangira u Rwanda rwaguye amarembo bituma abagana amahanga biborohera.

Ibi byagendanaga n’umutekano bari bafite.

Avuga kandi ko bahaye akazi abantu batandukanye kugira ngo bikenure mu bihe byakurikiye COVID-19.

Ati: ” Umutekano no kwagura amarembo byakozwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu muri manda ya Perezida riri kurangira nibyo byatumye abajya hanze biyongera kandi bikorwa neza.”

Abenshi mubaza kwaka ziriya nyandiko ni abajya muri Canada kwiga.

Abanyarwanda benshi bakunda kwiga muri Canada

Impamvu ituma abantu bashaka kujya muri Canada ni uko umunyeshuri yigayo ariko afite n’akazi nk’uko Rukundo Benjamin abivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version