Kayonza: Bemeza Ko Isuku Mu Mashuri Bayigize Umuco

Rugira Jean Baptiste ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kayonza n’ibikorwa by’isuku n’isukura avuga ko kuba ishuri ryisumbuye rya Gishanda ryarimakaje isuku bigaragaza ko ubukangurambaga bwo kugira isuku mu bigo by’amashuri bwatanze umusaruro.

Avuga ko mu Karere ka Kayonza haba ibigo by’amashuri 270 kandi aho hose ngo haba ibigo byimakaje isuku.

Rugira avuga ko buri kigo kigira icyumba cy’umukobwa, kandagira ukarabe n’ibindi bituma abanyeshuri babaho basukuye.

Ikindi ni uko abana biga muri ibyo bigo banywa amazi atetse cyangwa ayunguruje icyuma bita ‘water filter’.

- Advertisement -

Ibi byose biri mu birinda abana kurwara inzoka ziterwa no kunywa amazi yanduye.

Muri rusange Abanyarwanda benshi bagana ibitaro baba barwaye indwara zikomoka ku mwanda.

Kwigisha Abanyarwanda ububi bwo kunywa amazi yanduye biri mu bigabanya umubare w’abarwara izo ndwara.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Gishanda kiri mu Murenge wa Rwinkwavu witwa Soeur Marie Solange Mukamuganga avuga ko isuku bayimakaje guhera mu ncuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

Avuga ko basuzuma niba buri mwana yakarabye, yambaye imyenda imeshe, aciye inzara ndetse anogoshe.

Uyu mubikira avuga ko batoje abana kumenya ko amashuri bigamo agomba kuba akeye kandi agatagaza uko iwabo yasize hasa.

Ati: “Bituma iyo umwana ageze iwabo agenza nk’uko yasize abigenje ku ishuri akahagirira isuku ”

Imbere ya buri shuri haba kandagira ukarabe n’isabune kugira ngo buri Munyeshuri uvuye ku bwiherero cyangwa ahandi handuye yisukure.

Iri shuri riba mu Murenge wa Rwinkwavu

Ikindi ni uko abana batakarabye bavuye iwabo basabwa uburyo bwo gukaraba no gufura imyenda yabo.

Niyomufasha Philbert wiga kuri iki kigo ashima abarimu babatoza umuco w’isuku kandi iyo suku bayikomereza n’iwabo nk’uko abyemeza.

Mugenzi we witwa Isaro Marie Ange Partaite nawe avuga ko bize isuku kandi yabacengeye.

Umukozi muri RBC ukora mu gashami gashinzwe indwara zititaweho zirimo n’iziterwa n’umwanda witwa Nathan Hitiyaremye avuga ko kuba muri bigo bya Kayonza hari uburyo bwo kugira isuku ari ibyo kwishimira.

Avuga ko ubwo bukangurambaga buzakomeza kugira ngo abantu bose bumve akamaro k’isuku cyane cyane mu bakiri bato n’ahantu hahurira abantu benshi.

Avuga ko Minisiteri y’uburezi nayo ari iyo gushimwa kuko ifasha mu kuzamura imyumvire y’abanyeshuri mu kugira isuku.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version