Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kiliziya Yaciye Musenyeri Wanenze Papa 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kiliziya Yaciye Musenyeri Wanenze Papa 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2024 4:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Musenyeri mukuru w’Umutaliyani akaba asanzwe anenga bikomeye Papa Francis yaciwe muri Kiliziya Gatolika, nkuko byavuzwe n’ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe ko atandukana na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka ‘schisme’) nyuma y’imyaka yari amaze atavuga rumwe bikomeye na Papa.

Carlo Maria Vigano afite imyaka 83 akaba asanzwe ari mu batsimbaraye cyane ku bya kera.

Yigeze gusaba Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.

Musenyeri Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya.

BBC Gahuza yanditse ko uyu wihaye Imana yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.

Mu mwaka wa 2018 yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na karidinali wo muri Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho.

Vatican icyo gihe yahakanye icyo kirego.

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Amerika basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za COVID ndetse avuga ko hariho umushinga w’bukungu wo ku rwego rw’isi” ndetse “urwanya Abakristu” w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda.

Izo ngingo zombi zisanzwe zigarukwaho n’abemeza ibintu bitari ukuri bivugwa ko bitari ukuri.

Ku wa Gatanu, Ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

Iryo tangazo rigira riti: “Nyir’icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya.”

Iryo tangazo ryongeyeho ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.

Mu gusubiza abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, iryo tegeko teka rimuca yohererejwe mu butumwa bwa ’email’, yagize ati:

“Ibyo nitiriwe nk’icyaha kimpama ubu bigiye ku mugaragaro, byemeza Ukwemera Gatolika mpamya byuzuye.”

Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya no kutemera Papa. Icyo gihe, yanditse ku rubuga X ko ibyo ashinjwa abifata nk’icyubahiro”.

Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati: “Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n’ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio.”

Papa Francis yishyize mu bibazo n’abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, mu ngingo zirimo nk’izijyanye n’abatinganyi no guharanira uburenganzira bw’abimukira.

Mu mwaka usize nabwo yirukanye Musenyeri w’Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri leta ya Texas, nyuma yuko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza.

TAGGED:featuredKiliziyaMusenyeriPapa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Avuga Ko Kuba Inkotanyi Ari Amahirwe
Next Article PSD Ishaka Ko Pansiyo Ihuzwa N’Ibiciro Ku Isoko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?