Amateka ya Politiki hafi ku isi hose no mu bihe byose yerekanye ko abagabo basanganywe imbaraga nyinshi muri Politiki n’ahandi, iyo bageze imbere y’umugore zigabanuka cyane k’uburyo bakora ibintu ejo bikabakoraho.
Urugero rwa kera cyane ruzwi ni urwa Cleopatra wireherejeho Umwami w’abami w’Abaroma witwaga Jules Cesar, akamubera umugabo mu mayeri yari agamije kumurangaza ngo atazamutera akamuhirika.
Cleopatra yaremeye babyarana umwana, bityo uwo mwana aba umuhuza w’Abaromani n’Abanyamasiri nk’uko umuhanga mu mateka w’Umuromani witwaga Suètone( Gaius Suetonius Tranquillus) yigeze kubyandika.
Ibi byari ikosa kuri Jules Cesar kuko mu ndangagaciro z’Abaromani icya mbere kwari ukwigarurira isi, ibihugu byose cyane cyane ibikomeye bikajya byikubita imbere y’ibirenge bya Roma.
Aha ni mu gihe cy’Amateka abahanga bise Antiquité.
Mu gihe bise ‘Igihe Rwagati’ ( Middle-Ages cyangwa Môyen-Ages), umugore wahoze ari uw’umwami w’u Bufaransa witwaga Marie Antoinette nawe yakoresheje amakosa umwami Louis XVI bituma abaturage bahaguruka bateza imidugararo yatumye habaho impunduramatwara y’Abafaransa yakuyeho ubwami igwamo abantu benshi barimo umwami na Antoinette ubwe.
Ingero z’abantu bakomeye bagiye bakorwa ho n’urukundo rufifitse bagiranye n’abagore b’abandi bagabo ni nyinshi ariko ubu hari idosiye ikomereye umugabo ushinzwe ubuzima mu Bwongereza…
Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza agiye gukorwaho n’umugore…
Matt Hancock niwe ushinzwe ubuzima muri Guverinoma ya Borris Johnson. Muri iki gihe ari gukorwaho iperereza rishobora kumweguza nyuma y’uko bigaragaye ko hari umubano umaze imyaka 20 afitanye na Madamu Gina Coladangelo.
Buri wese muri bo afite uwo bashakanye mu rwego rw’amategeko.
Bwana Hancock aherutse gushyira uriya mugore mu mwanya wo kuba umuvugizi wa Minisiteri ayoboye maze biteza sakwe sakwe mu bitangazamakuru byakurikiranye umubano wabo.
Mu ntangiriro za Kamena, 2021, bombi bafotowe na camera zo mu nyubako Minisiteri y’ubuzima ikoreramo barimo gusomana kandi bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Gina Coladangelo ni umugore washakanye na Oliver Bonas n’aho Hancock yashakanye na Martha bamaranye imyaka 15.
Matt Hancock akunda uriya ‘mugore w’undi’ k’uburyo aherutse kumushinga akazi azajya ahemberwa ibihumbi 15 by’ama Euro ku mwaka, aya akaba ari amafaranga yiyongera kuyo asanzwe ahembwa nk’umukozi ushinzwe kuvuga ibikorwa bya Minisiteri, abo bita PRO ( Public Relations Officer).
Hancock yagize Coladangelo umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi igira inama Minisiteri y’ubuzima ku bibazo runaka mbere y’uko ibigeza mu Nama y’Abaminisitiri ngo ibisuzume.
Ikindi ni uko hari amakuru aherutse gutangwa na The Sunday Times avuga ko ‘nta kintu na kimwe Hancock akora atabajije Coladangelo’.
Kubera imbaraga z’urukundo nyinshi, byatumye Matt Hancock akora uko ashoboye ashakira mwenewabo wa Coladangelo isoko riha ibikoresho bimwe na bimwe Ikigo cy’ubuzima cy’u Bwongereza kitwa NHS twagereranya na RBC y’ino mu Rwanda.
Uwo mwenewabo wa Coladangelo yitwa Roberto Coladangelo, akaba ari mu kigo kitwa Partnering Health Limited.
‘Amour Scolaire’ Urukundo rwo ku ishuri rwahuje Hancock na Coladangelo…
Sky News ivuga ko umubano wa Bwana Matt Hancock na Gina Coladangelo watangiye ubwo bigaga muri Kaminuza ya Oxford.
Mu kiganiro aherutse guha BBC, Gina Coladangelo yagarutse ku buzima bwa Hancock muri Kaminuza ya Oxford, avuga ko yari umunyeshuri wahoranaga umurava ashaka kumenya byinshi kandi udacika intege.
Ati: “ Ubwa mbere duhura, twahuriye muri studio ya Kaminuza nkora amakuru ya Siporo, nakundaga amakuru ya Politiki nawe akunda Siporo.”
Uyu mubano ufifitse hagati y’aba bombi wabaye ikibazo kuri Matt Hancock kuko abantu bahagurutse basaba Minisitiri w’Intebe Borris Johnson kumweguza.
Bamushinja ko ‘yishe nkana’ ingamba zo kwirinda COVID-19 ubwo yasonamaga na Gina Coladangelo bakamara amasogonda 60.
Byagaragaye muri Video yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza.