Kirehe: Akurikiranyweho Kwica Umwana We Amuta Mu Musarane

Mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Nyamaguri hari umugabo watawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho  kwica umwana we  umurambo akawuta  mu bwiherero.

Uwo mugabo afite imyaka 35. Afunganywe n’umugore we ndetse n’undi muntu.

Umurambo wuwo mwana wabonetse kuri uyu wa Gatandatu taliki 01, Mata, 2023 mu mugoroba.

Umwana yari afite imyaka ine kandi yari umuhungu.

- Kwmamaza -

Yatangiye kubura mu ntangiroro z’iki cyumweru Nyina abajije Se niba yamenya aho umwana aherereye undi amusubiza ko agomba gutegereza kandi ko azamubona.

Bidatinze undi yagiye gutanega ikirego mu bugenzacyaha, avuga ko yabuze umwana we.

Ubugenzacyaha bwaje gufunga uwo mugabo mu rwego rwo gukora iperereza ariko we akomeza kwemeza ko umwana yaburiwe irengero.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo inzego z’ubugenzacyaha zafunze uriya mugabo, ariko akavuga ko umwana yaburiwe irengero.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo  batunguwe no gusanga umwana yarishwe na Se akamujugunya mu bwiherero.

Yagize ati: “..Yishe umwana we w’imfura kandi twamusanze mu bwiherero.”

Kuri rundi ruhande, ngo uriya mugabo ntiyemeraga ko uriya mwana ari uwe ariko aho agereye mu bugenzacyaha aza kwemera ko ari uwe.

Uwo muyobozi yakomeje agira ati: “Kubera ko umwana twamubuze ku wa Mbere, Nyina yari azi ko yazimiye n’umugabo akavuga ko yazimiye. Twakomeje kugenda dushakisha, uyu munsi (ku wa Gatandatu), twongeye gusaka bwa kabiri. Twageze ku bwiherero bwe tukumva umunuko udasanzwe, tukabona hari isazi dufata umwanzuro wo kuyisenya, byari bikomeye cyane.”

Avuga ko kuyisenya byabagoye kubera ko uwo mugabo yari yararengejeho béton kandi yarumye.

Bahereye saa yine za mu gitondo bayisenga saa cyenda zishyira igicamunsi baba ari bwo bayirengiza.

Nibwo basanze umurambo w’uwo mwana ari waracagaguwemo ibice kugira ngo abona uko amusunikira mu musarane.

Umutwe w’umwana ariko  babanje kuwubura kubera ko yawuhambye ukwawo kuko wanze guca mu mwenge w’umusarane.

Se w’umwana ufunzwe akaba yabwiye ubuyobozi aho yawushyinguye, barahacukura barawubona.

Amwe mu makuru avuga ko uwo mugabo yabyaye uwo mwana ku mukobwa ngo bari bamurangiyemo ubukire (mu by’ubupfumu), ariko ntibabana nk’umugore n’umugabo.

Amakuru akomeza avuga ko aho umwana akuriye, yajyaga ajya gusura Se n’umugore we yaje gushaka mu gihe cya COVID-19 bigateza ikibazo ndetse uwo mugore muto aza kuva mu rugo rw’uwo mugabo asubira iwabo.

Amakuru nanone avuga ko  Nyina w’uyu mugabo ni ukuvuga Nyirakuru w’umwana wishwe, na we yajyanywe n’inzego z’ubugenzacyaha mu rwego rw’iperereza.

Abaturage bavuga ko atigeze akunda uwo wari umwuzukuru we kuko atakiriye umukobwa umuhungu we yari yateye iyo nda yavutsemo uriya mwana wishwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version