Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kirehe: Babwiwe Ko Abacuruza Abantu Babakuramo N’Imyanya Y’Umubiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kirehe: Babwiwe Ko Abacuruza Abantu Babakuramo N’Imyanya Y’Umubiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2023 8:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakozi b’Ubugenzacyaha babwiye abatuye Umurenge wa Gatore muri Kirehe ko abacuruza abantu babagirira nabi kugeza n’ubwo babakuramo ibice by’umubiri bakabigurisha.

Ni ubukangurambaga bw’uru rwego rukomereje muri aka Karere gakora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Umukozi wa RIB yabwiye abaturage ko ububi bw’abacuruza abantu ari bwinshi kuko buhera ku kubareshya babizeza akazi, bugakomereza mu gukoresha abagabo ubucakara, bukagera no mu gukuramo no kugurisha imyanya y’umubiri ya bamwe mu bo baba barigaruriye.

Avuga ko uwakuwemo iyo myanya y’umubiri asigara ari igisenzegeri, abandi bakagabana ayo mafaranga.

Mu kwirinda ibi byago, ubugenzacyaha busaba abaturage kumenya amayeri abakora ubwo bugome bakoresha bityo bikabafasha kubirinda.

Umwe mu batuye Umudugudu wa Rugina, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore  avuga ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwita ku burere bw’abana babo bakabarinda ibyatuma bacuruzwa n’abantu bababeshyeshya uduhendabana.

Umwe mu batuye Umurenge wa Gatore witwa Uzamukunda Frolienne avuga ko iyo umubyeyi atakaje umwana aba ahombeje igihugu.

Ati: “ Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo bakabakunda bakabagira inshuti kandi abana bakamenyerezwa kunyurwa n’ibyo bahawe n’iwabo, ntiyumve ko kuba umukene bitavuze kujya kwiyandarika ngo arashaka ubukire. Ntibakwiye kurarikirai ibyo kwa rubanda bidafite umumaro urambye.”

Undi muturage avuga ko iyo umubyeyi yumvise ko umwana we yashimuswe, akajya kugurishwa, bimuhungabanya.

Abaturage bavuga ko baje gusanga ahandi abantu bakunze guhera bashuka abantu ari ku mbuga nkoranyambaga.

Murandasi ngo hari abo ibera intandaro y’ibyago aho kuba uburyo bwo kumenya amakuru, gukora ubucuruzi no kwaguka mu bumenyi.

RIB ivuga ko ari ngombwa ko abaturiye imipaka u Rwanda rusangiye n’amahanga bamenya amayeri abacuruza abantu bakoresha kugira ngo babirinde cyangwa bamenyeshe inzego kugira zikome mu nkokora abafite uwo mugambi.

RIB iburira abaturiye imipaka ko bashobora guhura n’akaga ko kwibasirwa n’abacuruza abantu

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare ariko bukomereza n’ahandi mu Turere dukora ku mipaka y’u Rwanda.

TAGGED:AbagenzacyahaAbantufeaturedGatoreGucuruzaIbyahaImipakaKirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Indi COVID ‘Ishobora’ Gukwira Isi Mu Gihe Kiri Imbere
Next Article Umuganda Wo Mu Mpera Z’Umwaka Wa 2023 Ntukibaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?