Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kirehe: Umuyobozi Mu Karere Afungiwe Ruswa Ya Frw 500,000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kirehe: Umuyobozi Mu Karere Afungiwe Ruswa Ya Frw 500,000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2024 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha buvuga ko bwafunze Vital Gasagure usanzwe ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe  akurikiranyweho ruswa ya Frw 500,000.

Yafunganywe n’uwo RIB yita icyitso witwa Sindikubwabo Evariste.

N’ubwo bafashwe bashinjwa ruswa ingana gutyo, mu by’ukuri bashakaga miliyoni Frw 21,000,000 Frw bakaga rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko Gasagura akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Evariste Sindikubwabo we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.

Icyaha bakurikiranyweho giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano giteganywa n’iryo tegeko iyo ukiregwa aguhamijwe n’urukiko ni igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri gatatu kugeza kuri gatanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB ishima ko abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru ku bayaka n’abayitaga.

Uru rwego rwihanangiriza abishora muri ibi bikorwa bya ruswa kuko uzabifatirwamo azabihanirwa.

RIB iributsa ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyikekwaho azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

TAGGED:featuredKireheRIBRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Haravugwa Inzoga Yitwa Ruyazubwonko
Next Article Zipline Irishimira Urwego Igezeho Mu Kubahiriza Uburinganire 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?