Kirehe: Umuyobozi Mu Karere Afungiwe Ruswa Ya Frw 500,000

Ubugenzacyaha buvuga ko bwafunze Vital Gasagure usanzwe ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe  akurikiranyweho ruswa ya Frw 500,000.

Yafunganywe n’uwo RIB yita icyitso witwa Sindikubwabo Evariste.

N’ubwo bafashwe bashinjwa ruswa ingana gutyo, mu by’ukuri bashakaga miliyoni Frw 21,000,000 Frw bakaga rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko Gasagura akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Evariste Sindikubwabo we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

- Advertisement -

Bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.

Icyaha bakurikiranyweho giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano giteganywa n’iryo tegeko iyo ukiregwa aguhamijwe n’urukiko ni igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri gatatu kugeza kuri gatanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB ishima ko abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru ku bayaka n’abayitaga.

Uru rwego rwihanangiriza abishora muri ibi bikorwa bya ruswa kuko uzabifatirwamo azabihanirwa.

RIB iributsa ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyikekwaho azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version