MTN yasinye amasezerano ayiha uburenganzira bwo kuba umuterankunga mukuru w’iserukiramuco ryiswe ATHF Festival 2022 byitezwe ko rizaririmbwamo n’umuhandi Kizz Daniel.
Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamenyekanye cyane ku izina rya Kizz Daniel ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria. Arandika akananarimba.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ebyiri ari zo “Woju” na “Yeba”.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, MTN Rwanda yasinye amasezerano ayemerera kuba umuterankunga mukuru w’iserukiramuco rya muzika rizahuriramo abahanzi 20.
Baryise ‘MTN/ATHF Festival.’
Amakuru dufite avuga ko MTN Rwanda yashyize amafaranga menshi muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri, ni ukuvuga guhera Taliki 12 kugeza Taliki 13, Kanama, 2022, rikazabera Rebero mu Kibuga gikikije ahitwa Canal Olympia.
Hafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 3,000.
Umugabo witwa Simon Iyarwema uri mu itsinda riri gutegura ririya serukiramuco, yabwiye Taarifa ko biteze ko rizaba uburyo bwiza bwo guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abandi bo muri Afurika bagasangizanya ubunararibonye.
Iri serukiramuco rizaba ari uburyo bwo kongera gukundisha abantu ibyiza byo guhura bakabyina kugeza bucyeye.
Byahozeho mbere ariko COVID-19 iza kubikoma mu nkokora.
Iyarwema ati: “ Rizaba iserukiramuco ry’iminsi ibiri kandi rwose abantu bazishima bihagije. Hazaba ari kuwa Gatanu no ku wa Gatandatu, abantu baruhuke, bazagere mu kazi ku wa Mbere bashize amavunane.”
Abandi bahanzi bakomeye bazaryitabira ni icyamamare cyo muri Uganda kitwa Sheebak Karungi.
Mu Banyarwanda bamaze kumenyekana mu muziki, abazitabira ririya serukiramuco bazahasanga Bruce Melodie, Ariel Wayz, Ish Kevin na Niyo Bosco.
Abavangavanzi b’imiziki( DJs) nabo bazaba bakoze ku byuma byabo.
Abamaze kwemeza kugeza ubu ko bazaherekanira ubuhanga bwabo ni DJ Toxxyk, DJ Marnaud, DJ Ira, DJ Douce, DJ Otega n’abandi.
Abashyushyarugamba bigatinda babiri nibo bazasusurutsa abantu. Abo ni MC Tino na Anitha Pendo.
Ibindi bigo byateye inkunga ririya serukiramuco ni Bralirwa, RwandAir, Ubumwe Hotel, RCB, Canal Olympia, Inyarwanda, Taarifa, KT Radio n’ibindi.
Ikigo RCB cyo cyatanze umusanzu mu gutanga abahanga mu gushyira ku murongo ibyuma bicurangishwa.
RwandAir nayo ntizahabura.
Umuntu wese wumva akumbuye ibirori nka biriya ashobora gutangira kwiyandikisha no kwishyura hakiri kare.
Yabikora mu buryo bwinshi:
Yaca ku rubuga rwabigenewe ari rwo www.val-wallet.com/ATHF cyangwa akajya ku bantu bemerewe kugurisha amatike mu Mujyi wa Kigali.
Kwishyura kuri MoMo Code 541000 biremewe cyangwa ukishyura mu Madolari( USSD): ukanze *544*1000# ugakurikiza amabwiriza.
Uwakenera ibisobanuro birambuye yahamagara kuri 0791700693 cyangwa 0784660278.