Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburengazira bwa muntu Bwana Olivier Rwamukwaya yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, Polisi itigeze ibangamira abanyamakuru, akemeza ko abafunzwe bafunzwe kuko hari amategeko barenzeho.
Rwamukwaya yabivugiye mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa buri taliki 10, Ukuboza, buri mwaka.
Yavuze ko iby’uko nta munyamakuru wahohotewe mu gihe cya Guma mu rugo babivanye mu bushakashatsi bakoze ku ngaruka COVID-19 yagize ku Banyarwanda.
Ati: “Twabonye ko Polisi yahaye abanyamakuru uburenganzira bwo kugera ku nkuru kandi twabonye ko abanyamakuru bafunzwe bari barenze ku mategeko, ntabwo bakurikiranywe kubera ko ari abanyamakuru bakoraga akazi kabo.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko yasanze ari byiza ko yakora ubushakashatsi ikamenya ingaruka ingamba zo guhangana na COVID-19 zagize ku baturage.
Ni ubushakashatsi yakoze guhera muri Werurwe kugeza mu Ukwakira, 2020. Yabukoreye mu turere 15 muri 30 tugize u Rwanda .
Utwo turere ni Gakenke, Gicumbi, Musanze, Huye, Muhanga, Nyanza, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Karongi, Rubavu, Rusizi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Rwamukwaya avuga ko mu byo babonye harimo ko hari abapolisi barashe kandi bica abaturage ndetse hari n’abasirikare b’u Rwanda bavuzweho kufata ku ngufu abagore mu karere ka Gasabo.
Hari n’abayobozi b’Inzego z’ibanze bavuzweho guhohotera abaturage bafatanyije n’aba DASSO .
Ikindi Komisiyo yasanze cyarabaye ni uko hari abantu bavugwagaho ibyaha runaka ariko bagatinda kugezwa mu nkiko bigatuma badahabwa ubutabera ku gihe.
Rwamukwaya avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’ Uburenganzira bwa muntu yashimye ko Leta yafashije abaturage 200 000 kubona ibiribwa mu gihe cya Guma mu rugo.
Muri rusange Rwamukwaya avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye abantu mu kwisanzura kwabo, akavuga ko igihe kigeze ngo inzego zifate ingamba zatuma abantu bisanzura ariko batanduzanya.
Komisiyo ivuga ko Leta igomba kureba uko abantu bakoze ibyaha bito bajya bahabwa ibindi bihano badafunzwe.
Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu washyizweho taliki 10, Ukuboza, 1948.