Koreya Y’Epfo Irashaka Gushyiraho Ikigega Ihuriyeho N’u Rwanda

Jin Park ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Koreya y’Epfo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Nyuma y’uko ahageze, yahise ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwa Kigali ruri ku Gisozi.

Rushyinguyemo imibiri 250,000 y’Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994.

Amakuru Taarifa imaze iminsi ifite avuga ko uretse gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi no mu zindi nzego, Minisitiri Jin Park aje gushaka uko yavugana n’u Rwanda rugafasha igihugu cye kuzabona amajwi yo kuzakira imurikagurisha mpuzamahanga rizaba mu mwaka wa 2030.

- Kwmamaza -

Ryitwa 2030 World Expo.

Ni igikorwa kiri guhatanirwa n’ibindi bihugu nk’Ubutaliyani na Arabie Saoudite.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo yasinyanye amasezerano atandukanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Arebana no guhugurana mu bya Politiki ndetse no gushyiraho ikigega cy’imari Kigali ihuriyeho na Seoul kitwa Economic Development Cooperation Fund.

Koreya y’Epfo isanzwe ifite ikigega cy’abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa KOICA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version