Claudine Uwamahoro w’imyaka 28 y’amavuko uherutse gusezerana n’Umwongereza w’imyaka 56 y’amavuko yimwe visa yo kujyana n’umugabo we ngo babane mu Bwongereza.
Umugabo wa Uwamahoro yitwa Simon Danczuk akaba yarigeze kuba Umudepite ariko aza kwirukanwa muri izo nshingano.
The Telegraph yanditse ko Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byangiye Claudine Uwamahoro kujya mu Bwongereza ariko byemerera umugabo we kujya aza kumusura buri mezi abiri.
Muri Nzeri, 2023 nibwo bombi bashyingiranywe, hari mu birori byitabiriwe n’abantu 100 ‘gusa.’
Simon Danczuk yahoze ahagarariye igice cya Rochdale mu Nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza, hakaba hari hagati y’umwaka wa 2010 n’umwaka wa 2017.
Amakuru agera kuri Telegraph avuga ko Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe abinjira n’abasokoha, Home Office, byamenye ko iby’urukundo rwa bariya bantu ari ‘ikinamico.’
Ayo makuru avuga ko n’ubwo bombi baganiraga kenshi, bakohererezanya amafoto nk’uko aba ‘darlings’ basanzwe babigenza, ngo nta rukundo nyakuri bafitanye.
Ubwo Claudine Uwamahoro yuzuzaga inyandiko z’abashaka kujya kuba mu Bwongereza kuko bashakanye n’umuturage w’Ubwongereza, abashinzwe gusuzuma izo nyandiko basanze batamushira amakenga!
Bahisemo gutera utwatsi ubusabe bwe.
Danczuk na Uwamahoro bavuga ko bababajwe n’uko umwe muri bo yangiwe kujyana n’uwo bashakanye mu Bwongereza bitewe n’uko hari abashidikanyije ku ishingiro ry’umubano wabo.
Danczuk yahoranye umugore witwa Karen Burke wahoze ari umunyamideli ukomeye wakundaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateye kwibazwaho.
Baje gutandukana mu mwaka wa 2015.
Ku rundi ruhande ariko Simon Danczuk yari yarigeze gushaka abandi bagore babiri barimo Sonia Rossinton babyaranye abana be bakuru ari bo George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20.