Rumwe mu nganda zikomeye muri Koreya y’Epfo rwaturitse nyuma y’uko ahakorerwa amabuye atwara imodoka ya lithium hafashwe n’inkongi.
Abantu 16 bahise bahasiga ubuzima.
Urwo ruganda rukorera ahitwa Hwaseong uyu ukaba umujyi uherereye mu bilometero 45 uturutse mu Murwa mukuru, Seoul.
Hari amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuriro uri kwaka, abatabazi bagerageza kuwuzimya.
Igisenge cy’aho uyu muriro watangiriye cyaje gushya kirariduka.
Koreya y’Epfo isanzwe izwiho kuba ahantu hakorerwa batteries( amabuye) zishyirwa muri mudasobwa zigendanwa no mu modoka zikoresha amashanyarazi.
Abantu 16 bahasize ubuzima kandi abandi barindwi barakomereka cyane.
Aho izo batteries zari zihunitse hari izindi 35,000 zari zihabitse.
Habanje umuriro muke ariko uza kwiyongera waduka n’ahandi ibindi birakomera kandi aho uwo muriro wadutse hari abakozi 100.
Abize ubutabire babwiye BBC ko iyo amabuye arimo lithium iyo ashyushye cyane cyangwa yangiritse bikomeye ashobora guturika.