Ku Frw 5,000 Ubu Wagira Amahirwe Yo Kureba Imipira Ikomeye Kuri CANAL+

Iyo uguze abonema kuri Frw 5000 ureba amashene yose

Mu gihe igaruka rya shampiyona z’i Burayi ryegereje, CANAL+ yageneye abakiliya bayo impano y’iminsi 15 yo kureba amashene yose, uhereye ku bagura ifatabuguzi Frw 5,000.

Ni poromosiyo CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ikorera muri Africa.

Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kunogerwa n’ibyiza bitambuka ku mashene aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiliya aguze, ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+.

By’umwihariko, Canal+ yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b’umupira muri rusange cyane cyane abagura ifatabuguzi rya ‘Ikaze’ kugira amahirwe yo kureba imikino igiye gutangira ku giciro gito.

- Advertisement -
Ni poromosiyo isaba ko abantu bayitabira itararangira

Iyi poromosiyo yatangiye taliki 01, Nyakanga ikaba izarangira tariki 31 Nyakanga 2022.

Umukiliya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora gukoresha MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ rimwegereye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version