Mu gihe igaruka rya shampiyona z’i Burayi ryegereje, CANAL+ yageneye abakiliya bayo impano y’iminsi 15 yo kureba amashene yose, uhereye ku bagura ifatabuguzi Frw 5,000.
Ni poromosiyo CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ikorera muri Africa.
Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kunogerwa n’ibyiza bitambuka ku mashene aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiliya aguze, ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+.
By’umwihariko, Canal+ yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b’umupira muri rusange cyane cyane abagura ifatabuguzi rya ‘Ikaze’ kugira amahirwe yo kureba imikino igiye gutangira ku giciro gito.
Iyi poromosiyo yatangiye taliki 01, Nyakanga ikaba izarangira tariki 31 Nyakanga 2022.
Umukiliya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora gukoresha MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ rimwegereye.