Mushikiwabo Ari Kubyaza Igifaransa Umusaruro Mu By’Ubukungu

Mu bihugu bibiri amaze gusura ari kumwe n’abashoramari bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo yasinye amasezerano 25 afatika agamije ishoramari. Ibyo bihugu ni Rwanda na Gabon.

Ariya masezerano arebana n’imishinga migari irenga 10.

Itsinda rya Louise Mushikiwabo ryabanje muri Gabon hagati y’Italiki 06 n’italiki 08, Nyakanga, n’aho mu Rwanda rihagera hagati y’Italiki 11 n’italiki 13, Nyakanga, 2022.

Muri izi ngendo itsinda ryo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ryari riri kumwe n’abashoramari, abanyamategeko bunganira abantu bakabishyura  na ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

- Advertisement -

Bose intego yari ukuganira n’abayobozi b’u Rwanda na Gabon ku mahirwe y’ishoramari aboneka muri ibi bihugu.

Haba i Libreville haba n’i Kigali, bariya bashoramari baganirijwe ku mahirwe bashobora gushoramo amafaranga yabo kandi  bizezwa ko Leta zizabibafashamo cyane cyane mu gutangira.

Minisitiri w’ubucuruzi no kwita ku makoperative wo muri Gabon witwa Yves Fernand Manfoumbi yavuze ko igihugu cye kiteguye kwemerera abashoramari bo muri uriya muryango gushora aho bakwifuza hose .

Mugenzi we wo mu Rwanda ushinzwe ubucuruzi n’inganda witwa Béatha Habyarimana yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari byiza kubera ko amategeko yarwo afasha umushoramari kubona uburenganzira bwo kuhakorera kandi mu buryo bwihuse.

Umwe mu bahanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda witwa François Kanimba aherutse kubwira Jeune Afrique ko ruriya ruzinduko ari intambwe nziza mu kuzamura urwego rw’ubukungu bw’ibihugu bivuga Igifaransa.

Kanimba uyu yigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’ingandaa kandi yigeze no kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Muri  iki gihe ashinzwe Politiki z’isoko rusange mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati witwa Communauté économique des États de l’Afrique Centrale (CEEAC).

Itsinda ry’abahanga bari ku mwe na Mushikiwabo ryari riyobowe n’uwitwa Yannick Ebibie.

Yize Sciences Politiques muri Temple University muri États-Unis.

Ikindi ni uko hari abashoramari b’Abanyarwanda biyemeje gukorana na Gabon mu kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’abayituye.

Ni Abanyarwanda bakora muri Klab-Connecting Dots.

Hari n’ikigo nk’iki cy’abanya Burkina Faso nabo bazajya muri iyi gahunda.

Hari undi mugabo witwa Mohamed Amar Athie, uyibora ikigo Netexio gisanzwe gikorera muri  Sénégal wiyemeje kuzarana n’Uruganda Maraphone rwo mu Rwanda ngo bakorana mu gutuma abatuye Afurika batunga telefoni zakorewe iwabo. Ni Telefoni ‘Made in Africa.’

Abari bagize ririya tsinda baje mu Rwanda banahakorera ingendo shuri mu nganda batoranyije neza.

Mu Rwanda basuye uruganda rwitwa Gigawatt Global n’aho muri Gabon basuye ruganda rwitwa Gabon Power Company.

Banigiye hamwe kandi uko abagore bakomeza gushyirwa mu bikorwa by’iterambere mu bihugu byo muri uriya muryango.

Muri make, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, uri mu kubaka ububanyi n’amahanga bushingiye k’ugukwiza Igifaransa ariko nanone n’ishoramari rigakomeza.

Hagati aho kandi Louise Mushikiwabo yatangaje ko aziyamamariza indi manda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version