Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Isi Abantu Miliyari 1 Bafite Ubumuga, Bagomba Kugira Uburenganzira Mu Bibakorerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ku Isi Abantu Miliyari 1 Bafite Ubumuga, Bagomba Kugira Uburenganzira Mu Bibakorerwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 December 2021 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe uyu munsi Isi n’u Rwanda by’umwihariko bizirihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, ni ngombwa kumenya ko umuntu ufite ubumuga agomba kugira uruhare mu bimukorerwa. Iyi ni imwe mu ngingo z’ubutumwa, Umuryango w’Abibumbye wageneye za Leta.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango Antonio Gutèrres yavuze ko n’ubwo abafite ubumuga bari mu bantu bagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, si byiza ko za Leta zitekereza ibyo zakora ngo zibavane muri biriya bibazo zitabegereye ngo zumve aho bacyeneye ubufasha kurusha ahandi.

Gutèrres avuga ko muri rusange abafite ubumuga bafite ubumenyi bucyenewe kugira ngo bafate ibyemezo bibafitiye akamaro.

N’ubwo kubera imiterere y’ubumuga bwabo, abenshi bahura n’imbogamizi mu gukora ibyo bifuza byose, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye avuga ko ‘iyo ukoreye umuntu ikintu atamubajije, burya uba umuhohoteye.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Abafite ubumuga bashyigikiye imvugo y’uko ‘icyo unkoreye ntakigizemo uruhare, sinjye uba ugikoreye’. Bityo rero ni ngombwa ko bahabwa umwanya uhagije mu byemezo bibafatirwa muri iki gihe twese turi kwivana mu ngaruka za  COVID-19.”

Asaba za Leta gushyiraho Politiki zidaheza abafite ubumuga, bagahabwa umwanya ugaragara mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zigamije kuzahura imibereho yabo.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abantu bagera kuri Miliyari imwe ku isi bafite ubumuga bw’uburyo runaka.

Imibare yasohowe mu bushakashatsi bita World Barometer ivuga ko kugeza mu mwaka wa 2021 abantu batuye Isi bagera kuri Miliyari 7.9.

Ibi bivuze ko umuntu umwe ku bantu barindwi afite ubumuga runaka.

- Advertisement -

Imibare ya Banki y’Isi ivuga ko abantu bafite ubumuga ku isi hose bangana na 15% by’abatuye Isi,

Ubumuga ni ikibazo cyugarije isi kandi ibibutera ni byinshi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi n’umuco, UNESCO, rivuga ko ubwo COVID-19 yadukaga ku isi, ibihugu bigafata ingamba za Guma mu Rugo, abafite ubumuga bari mu bantu batabonye ikoranabuhanga rihagije ryo kwivana muri biriya bibazo.

Abenshi muri aba ni abana bafite ubumuga bo mu miryango itishoboye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibiri mu ntambara.

Umufaransakazi Audrey Azoulay uyobora UNESCO guhera mu mwaka wa 2017 avuga ko ikigo ayobora cyashyizeho uburyo bwo kugabanya ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bihugu bikennye n’ibikize.

Ubwo buryo bukubiye muri raporo yiswe  2020 Global Education Monitoring (GEM) Report.

Iyi raporo ivuga ko ibihugu bingana na 68% bifite politiki y’uburezi budaheza ariko ikibazo ngo ni uko muri byo ibigera 57%  bitashyize inzego zose z’abaturage babyo zitishoboye muri gahunda z’iriya Politiki.

Audrey

Azoulay avuga ko inzego ebyiri z’abaturage ari zo zirengagizwa kurusha izindi, izo zikaba ari abafite ubumuga n’abana b’abakobwa.

Avuga ko iyi ngingo izigwaho muri Gashyantare, 2022 mu Nama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’abafite ubumuga ku isi yitwa ‘Global Disability Summit’ iri gutegurwa na Ghana na  Norvège.

TAGGED:COVID-19featuredGuterresIsiLetaRwandaUbumugaUNESCO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bakomeje Gushimuta Inyamaswa Zo Muri Pariki Y’Akagera
Next Article 2020-2021: Mu Rwanda Gukoresha Ikoranabuhanga Mu By’Ubuvuzi Byikubye 5
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?