Ku Isi Abantu Miliyari 1 Bafite Ubumuga, Bagomba Kugira Uburenganzira Mu Bibakorerwa

Mu gihe uyu munsi Isi n’u Rwanda by’umwihariko bizirihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, ni ngombwa kumenya ko umuntu ufite ubumuga agomba kugira uruhare mu bimukorerwa. Iyi ni imwe mu ngingo z’ubutumwa, Umuryango w’Abibumbye wageneye za Leta.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango Antonio Gutèrres yavuze ko n’ubwo abafite ubumuga bari mu bantu bagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, si byiza ko za Leta zitekereza ibyo zakora ngo zibavane muri biriya bibazo zitabegereye ngo zumve aho bacyeneye ubufasha kurusha ahandi.

Gutèrres avuga ko muri rusange abafite ubumuga bafite ubumenyi bucyenewe kugira ngo bafate ibyemezo bibafitiye akamaro.

N’ubwo kubera imiterere y’ubumuga bwabo, abenshi bahura n’imbogamizi mu gukora ibyo bifuza byose, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye avuga ko ‘iyo ukoreye umuntu ikintu atamubajije, burya uba umuhohoteye.’

- Advertisement -

Ati: “ Abafite ubumuga bashyigikiye imvugo y’uko ‘icyo unkoreye ntakigizemo uruhare, sinjye uba ugikoreye’. Bityo rero ni ngombwa ko bahabwa umwanya uhagije mu byemezo bibafatirwa muri iki gihe twese turi kwivana mu ngaruka za  COVID-19.”

Asaba za Leta gushyiraho Politiki zidaheza abafite ubumuga, bagahabwa umwanya ugaragara mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zigamije kuzahura imibereho yabo.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abantu bagera kuri Miliyari imwe ku isi bafite ubumuga bw’uburyo runaka.

Imibare yasohowe mu bushakashatsi bita World Barometer ivuga ko kugeza mu mwaka wa 2021 abantu batuye Isi bagera kuri Miliyari 7.9.

Ibi bivuze ko umuntu umwe ku bantu barindwi afite ubumuga runaka.

Imibare ya Banki y’Isi ivuga ko abantu bafite ubumuga ku isi hose bangana na 15% by’abatuye Isi,

Ubumuga ni ikibazo cyugarije isi kandi ibibutera ni byinshi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi n’umuco, UNESCO, rivuga ko ubwo COVID-19 yadukaga ku isi, ibihugu bigafata ingamba za Guma mu Rugo, abafite ubumuga bari mu bantu batabonye ikoranabuhanga rihagije ryo kwivana muri biriya bibazo.

Abenshi muri aba ni abana bafite ubumuga bo mu miryango itishoboye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibiri mu ntambara.

Umufaransakazi Audrey Azoulay uyobora UNESCO guhera mu mwaka wa 2017 avuga ko ikigo ayobora cyashyizeho uburyo bwo kugabanya ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bihugu bikennye n’ibikize.

Ubwo buryo bukubiye muri raporo yiswe  2020 Global Education Monitoring (GEM) Report.

Iyi raporo ivuga ko ibihugu bingana na 68% bifite politiki y’uburezi budaheza ariko ikibazo ngo ni uko muri byo ibigera 57%  bitashyize inzego zose z’abaturage babyo zitishoboye muri gahunda z’iriya Politiki.

Audrey

Azoulay avuga ko inzego ebyiri z’abaturage ari zo zirengagizwa kurusha izindi, izo zikaba ari abafite ubumuga n’abana b’abakobwa.

Avuga ko iyi ngingo izigwaho muri Gashyantare, 2022 mu Nama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’abafite ubumuga ku isi yitwa ‘Global Disability Summit’ iri gutegurwa na Ghana na  Norvège.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version