Ku Isi Ibiciro Bya Peteroli Byazamutse

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga byazamutse mu gihe Irani ikomeje kugaba ibitero hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati, isubiza ibitero byari bimaze iminsi biyigabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli.

Brent crude, igipimo mpuzamahanga cyifashishwa mu kugena ibiciro bya peteroli, yazamutseho 10% kigera ku madolari arenga 82 kuri buri kagunguru ibi bikaba byabaye kuri wa Mbere.

Mu mpera z’icyumweru gishize, byibuze ubwato butatu bwibasiwe buri guca hafi y’Inyanja mu muhora bita Strait of Hormuz.

Ibiciro bya gaze na byo byazamutse kuri 25%.

Irani yaburiye ubwato kudaca muri uwo muhora uherereye mu Majyepfo y’igihugu, unyuzwamo hafi 20% bya peteroli na gaze byoherezwa ku isi yose.

I Londres, igipimo cy’imigabane cya FTSE 100 cyagabanutseho 1%, aho sosiyete nyiri British Airways iri mu zagize igabanuka rikomeye bitewe n’ihungabana ry’urujya n’uruza rw’indege mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amabanki nka Barclays, Standard Chartered na HSBC na yo yagabanutseho agaciro k’imigabane yayo kubera impungenge z’uko izamuka rirambye ry’ibiciro by’ingufu rishobora kongera izamuka ry’ibiciro ku masoko (inflation), bikaba byatuma amabanki makuru atagabanya inyungu ku nguzanyo nk’uko byari biteganyijwe.

Amasoko akomeye y’imigabane mu Burayi yagize igabanuka rikomeye kurushaho.

Mu Bufaransa, igipimo cya CAC-40 cyagabanutseho 1.8%, mu gihe mu Budage, Dax yagabanutseho 2.1% mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Hagati aho, igiciro cya zahabu, ifatwa nk’uburyo butekanye bwo kurinda ifaranga mu bihe by’ihungabana, cyazamutseho 2% kigera ku madolari 5,388 kuri buri ounce( igipimo wagereranya na garama).

Ubwikorezi bwo mu nyanja hafi y’umuhora Hormuz bwahagaze hafi burundu, abasesenguzi bakaba baburira ko aya makimbirane aramutse arambye, ashobora gutuma ibiciro by’ingufu birushaho kuzamuka.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko hari ubwato bibiri bwarashweho naho ubwa gatatu buhushwa n’igisasu cyabuguye hafi.

Nyuma yo kuzamuka kw’ibanze, Brent crude yongeye kugabanuka igera ku madolari 79 kuri buri kagunguru i, mu gihe peteroli icuruzwa muri Amerika yazamutseho hafi 7.6% igera ku $72.20.

Saul Kavonic, umuyobozi w’ubushakashatsi ku by’ingufu muri MST Marquee, yabwiye BBC ko “isoko ritari ryahungabanya bikabije”, yongeraho ko kugeza ubu ibikorwa remezo byo gutwara no gutunganya peteroli bitaragirwa intego y’ibitero ku ruhande na rumwe.

Ati: “Isoko ririmo kureba niba urujya n’uruza runyuze muri Strait of Hormuz rusubukurwa, kuko ibyo byatuma ibiciro bya peteroli byongera kugabanuka.”

Ariko bamwe mu basesenguzi baburiye ko ibiciro bishobora kurenga $100 mu gihe amakimbirane yakomeza igihe kirekire, bikagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro rusange no ku nyungu z’inguzanyo hirya no hino ku isi.

Robin Mills, umuyobozi mukuru w’ikigo Qamar Energy gikorera i Dubai ndetse wahoze ari umuyobozi muri sosiyete ya Shell, yavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora guhita rigaragara kuko abacuruzi ba peteroli ku isi hose bari gukurikiranira hafi amakuru.

Yagize ati: “Kugeza ubu ibiciro bya peteroli ntibiragera ku rwego rwo hejuru cyane; biracyari hasi ugereranyije n’aho byari biri nko mu myaka ibiri ishize, bityo ntituragera mu gihe cy’ikibazo gikomeye cya peteroli.”

Ku Cyumweru, itsinda ry’ibihugu bicukura peteroli rya Opec+ ryemeranyije kongera umusaruro wa bareri 206,000 ku munsi mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, ariko hari abashidikanya ku kamaro byagira.

Hari umuhanga witwa Edmund King waburiye ko ihungabana rishobora gutuma ibiciro bya lisansi bizamuka ku isi hose.

Ati: “Imvururu n’ibisasu mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora guhungabanya itangwa rya peteroli ku rwego mpuzamahanga, bigatuma ibiciro bizamuka.”

Subitha Subramaniam, impuguke mu by’ubukungu akaba n’umuyobozi w’ingamba z’ishoramari muri Sarasin & Partners, yavuze ko niba ibiciro bya peteroli bikomeje kuba hejuru igihe kirekire, bizagira ingaruka no ku biciro by’ibiribwa, ubuhinzi n’ibikoresho by’inganda, bigakomeza kongera gutakara kw’agaciro k’ifaranga henshi ku isi.

Mu Bwongereza, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wari watangiye kugabanuka, bituma Banki Nkuru y’Igihugu igabanya inyungu ku nguzanyo.

Subramaniam yagaragaje ko iyo banki ishobora gufata icyemezo cyo kudahindura inyungu ku rwego rwa 3.75% mu gihe gito kiri imbere, nubwo yari yagaragaje ko ishobora kuzazigabanya.

Ku Cyumweru, Ingabo za Irani zidasanzwe (IRGC) zatangaje ko ubwato butatu butwara peteroli ituruka mu Bwongereza no muri Amerika “yatewe misile arashya”, ariko u Bwongereza na Amerika ntacyo barabitangazaho.

Ikigo UKMTO cyavuze ko habaye “ibikorwa byinshi by’umutekano muke” mu Nyanja ya Arabian Gulf no muri Gulf of Oman, kigasaba ubwato busanzwe buhanyura kubyitondera.

Nibura ubwato 150 butwara peteroli bwahagaritse ingendo mu mazi aca muri Hormuz, gusa hari ubwato buke bwa muri Irani no mu Bushinwa bwahanyuzemo kuri uyu munsi, nk’uko urubuga rukurikirana amato Kpler rubitangaza.

Homayoun Falakshahi wo muri Kpler yabwiye BBC ko kubera iterabwoba rya Irani uwo muyoboro w’amazi “ushobora gufatwa nk’ufunze”.

Ati: “Abatwara ubwato bafashe icyemezo cyo kutawinjiramo kuko ibyago biri hejuru cyane kandi amafaranga y’ubwishingizi yazamutse bikabije.”

Itsinda ry’ubwikorezi bwo mu nyanja ryo muri Danemark Maersk rya mbere rinini ku isi, ryatangaje ko rihagaritse kunyuza ubwato ahitwa Bab el-Mandeb Strait no mu muyoboro wa Suez Canal, ahubwo ubwato bukayanyuzwa ku Muzenguruko wa Cape of Good Hope.

Ni urugendo rurerure rwo kuzenguruka Inyanja y’Ubuhinde uvuye muri Aziya ugana muri Afurika cyangwa ahandi muri Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *