Ku Mayaga Barasaba Ko Abarundi Bakoreye Abatutsi Jenoside Bakurikiranwa

Umwanditsi wa Taarifa

Evode Munyurangabo uhagarariye Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe muri Ntongwe, yasabye amahanga gukora uko bishoboka Abarundi bakoreye Abatutsi Jenoside muri kariya gace bagafatwa bakaburanishwa.

Avuga ko muri kariya gace hari Abarundi bari impunzi mu nkambi ya Nyagahama mu cyahoze ari Komini Ntongwe bafatanyije n’Interahamwe kwica nabi Abatutsi bari bahatuye.

Mu magambo ye, yavuze ko abo baturage b’u Burundi bicaga Abatutsi bakotsa imitima yabo ku mbabura yari iri hafi y’aho biyakiriraga bamaze kwica.

Ati: ” Twifuza ko hashakishwa Abarundi batwiciye abacu bakabotsa imitima bakayirya abo bantu bakaburanishwa”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko ubugome abo Barundi babikoranye bwari indengakamere n’ubwo n’Abanyarwanda bakoze Jenoside nabo babikoraga batababarira.

Perezida wa IBUKA ku rwego igihugu Dr. Philbert Gakwenzire avuga ko kwibuka bikwiye kuba igikorwa cya buri wese yayirokotse, buri wese akabwira abandi uko ‘yaganiriye n’urupfu’ nk’uko umuhanga w’Umuyahudi witwa Elie Wiesel yigeze kubyandika.

Weisel nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi hagati y’umwaka wa 1935 n’uwa 1945 ikozwe n’Abanazi ba Hitler.

Avuga ko kugira ngo ibisekuru bizaza mu myaka 50,60… iri imbere bazamenye ibya Jenoside, ari ngombwa ko ubuhamya bwose butangirwa ku nzibutso bubikwa neza.

Ati: ” Bizagorana ko mu gihe kiri imbere abana bazaba bari ho bazumva uko umuntu yaraye mu kibaya, ko yarokotse mu buryo tuvuga muri iki gihe”.

Dr. Gakwenzire asaba n’urubyiruko kuzarushaho gukora ubushakashatsi ku mateka y’igihugu cyabo, bakazunganira ubwakozwe  n’abandi bahanga.

Mu magambo ye kandi, Perezida wa IBUKA avuga ko umuryango ayobora ushaka kuzakora amakarita yerekana ingendo abahigwaga bacishijwemo cyangwa baciyemo mu gihe cya Jenoside.

Muri iyo gahunda, abarokotse bazajya bavuga amazina y’abantu n’ahantu babonye cyangwa baciye, byose bakabivuga kugira ngo byandikwe mu bitabo bisanzwe cyangwa mu makarita yo kwerekana uko byose byagenze.

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu nawe wigeze kuyobora IBUKA mbere ya Gakwenzire yavuze ko Abakoloni b’Ababiligi bari mu bahemukiye Abanyarwanda binyuze mu kubatwara ubutaka n’abaturage bakomekwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse bakabiba amacakubiri mu baturage basigaye barutuye.

Yavuze ko ibyo nabyo ari akarengane kakorewe u Rwanda kandi ko abanyamategeko bagombye kureba niba bitakurikiranwa nk’akarengane kaburanishirizwa mu nkiko.

Uwatanze ubuhamya bw’uko yarokotse yavuze uko bicwaga urusorongo, inzara n’inyota bibarembeje.

Jeanne avuga ko Abarundi bari bazwiho kwica nabi bakoresheje inkota.

Mu byo yaciwemo byose, ashimira Inkotanyi zatabaye abari bagihumeka.

Kuri we no ku bandi barokotse Jenoside, iyo Inkotanyi zidatabara nta Mututsi wo kubara inkuru wari kuba agihumeka.

Dr. Valentine Uwamariya wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, akaba ahagarariye Akarere ka Ruhango muri Guverinoma, avuga ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bituma abantu bibuka ubugome abicanyi babikoranye harimo n’abari abarezi.

Avuga kandi ko bibabaje kuba uwari umuyobozi wa Komini Ntongwe yarashutse Abatutsi kuva aho bihishe bakamwumvira ariko agamije kubarimbura.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Valentine Uwamariya yasabye abarokotse Jenoside kwiyubaka kugira ngo ababahigaga batabona ko abarokotse babayeho nabi.

Yibutsa ko Abanyarwanda bose ari bamwe, ko uwababwiye ko batandukanye haba mu miterere n’aho baturutse ari we wabibye urwango rwaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwamariya avuga ko n’ubwo u Rwanda rwigeze gupfa, ariko rutazimye kuko Inkotanyi zarutabaye rukaba ruriho kandi neza.

Urwibutso rwa Ntongwe rushyinguwemo imibiri irenga 63,000.

Hashinguwe kandi imibiri 38 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse muri biriya bice.

Hashinguwe imibiri 38
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version