Ku Munsi Wahariwe Abagore, Biden Yahaye Umugore ‘Ipeti rya General’

Maj. Gen. Laura J. Richardson's husband, Maj. Gen. Jim Richardson and daughter Lauren pin on her new rank during her promotion ceremony at Joint Base Myer-Henderson Hall, VA, Aug. 14, 2014. (U.S. Army photo by Staff Sgt. Steve Cortez/ Released)

Perezida wa USA Joe Biden yahaye umugore witwa Laura J. Richardson ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.  Byahuriranye n’uko kuri uyu wa 08, Werurwe, buri mwaka isi izirikana akamaro abagore bafitiye abayituyeho no gukuraho inzitizi zibadindiza.

Itangazo rivuga ko uyu mugore wari usanzwe afite ipeti rya Lieutenant General  agizwe General w’inyenyeri enye ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo (Rtd General) Lloyd J. Austin III uyobora Minisiteri y’ingabo za USA.

Itangazo kandi ryavuze ko uriya mugore ahita ayobora ingabo za USA zicunga Amerika y’Amajyepfo n’inyanja ya Pacifique, zigize umutwe witwa US Southern Command.

Laura Jane Strickland Richardson yavutse muri 1963. Mbere y’uko ashingwa kuyobora umutwe w’ingabo za USA zirinda Amerika y’Amajyepfo n’Inyanja ya Pacifique, yari ashinzwe kuyobora izicunga igice cy’Amerika y’Amajyaruguru, Canada n’ibihugu bya Scandinavia.

- Advertisement -

Ni umupilote w’intege z’intambara zo mu bwoko bwa Sikorsky UH-60 Black Hawk.

Iyi ndege yitiriwe igisiga kitwa AGACA(Hawk).

Akiri Brigadier General yayoboye imitwe yihariye y’ingabo za USA muri Afghanistan.

Kajugujugu zo mu bwoko bwa UH-60 Black Hawk

Yemejwe n’ubutegetsi bwa Biden kugira ngo ayobore ingabo za USA zirinda igice kiyituriye mu majyefo nyuma y’uko ubutegetsi bwa Biden bwirinze guha izina rye Sena yari irimo abo kwa Trump benshi hirindwa ko bakwanga kumwemeza, agatakaza akazi.

Umugore wari ufite irindi peti rya General w’inyenyeri enye ni Jacqueline Desiree Van Ovost ushinzwe ibikoresho by’ingabo za USA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version