Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Munsi W’Igikundiro, Rayon Yatsinzwe N’Umushyitsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ku Munsi W’Igikundiro, Rayon Yatsinzwe N’Umushyitsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2022 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukino waraye uhuje Rayon Sports na ikipe yari yatumiye ngo bakine bya gicuti banishimira umunsi yahariwe, warangiye Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0. Iyo kipe y’abashyitsi ni iyo muri Uganda yitwa Vipers.

Mbere y’uko uyu mukino uba, Rayon Sports yari yabanje kwereka abafana bayo n’abandi bakunda umukino w’amaguru, abakinnyi iherutse kugura kugira ngo bazayikinire muri uyu mwaka w’imikino.

Yerekanye kandi n’imyenda abakinnyi bayo bazambara mu gihe cyose cy’uyu mwaka w’imikino.

Kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo, abafana ba Rayon Sports bari benshi k’uburyo haburaga imyanya micye ngo yose iba yuzuye.

Bari baje kwizihiza umunsi bise uw’IGIKUNDIRO.

Iyi kipe basanzwe bayita Gikundiro.

Smartness Oooooh Rayon💙⚪
You can't hate this photo 🙌 pic.twitter.com/9t3UB3XWyv

— Tito Hare (@harerimana_tito) August 15, 2022

Nyuma y’iminota itanu, umukino utangiye, nibwo umukinnyi wa Vipers SC witwa Bobosi Byaruhanga yitsinze Rayon Sports icya mbere.

N’ubwo iyi kipe yaganje Rayon kuva umukino watangira kugeza urangiye, umupira warangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yiminjiriyemo agacu, ngo irebe ko yagombora ariko biba iby’ubusa.

Abakinnyi bayo bashya bakoze uko bashoboye ngo bashimishe abafana.

By’umwihariko, uwitwa Tuyisenge Arsène wavuye muri Espoir FC y’i Rusizi  ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Vipers SC, umupira ujya hanze.

Undi witwa Eric Mbirizi nawe yahushije uburyo bwo gutsinda ubwo yateraga akoresheje umutwe ariko umupira ikarenga izamu.

Muri rusange, abakinnyi ba Rayon bakinnye n’ubwo umukino warangiye ari ifite ubusa ku gitego kimwe cya Vipers.

Vipers SC iri mu makipe akomeye mu Karere.

Iherutse gutsinda Young Africans ibitego 2-0 ku munsi wiswe, mu mikino wakinwe ku munsi bita  “Yanga Day” cyangwa “Siku ya Wananchi”.

TAGGED:GikundiroIkipeRayonUgandaVipers
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya:Umwe Mu Bagize Komisiyo Y’Amatora YISHWE
Next Article Ingabo Z’u Burundi Zinjiye Muri DRC Ku Mugaragaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Imikino

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?