Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rayon Iraye Ari Iya Mbere Muri Shampiyona Nyuma Yo Gutsinda Muhazi United 2-0
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Rayon Iraye Ari Iya Mbere Muri Shampiyona Nyuma Yo Gutsinda Muhazi United 2-0

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 April 2025 6:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abafana ba Rayon Sports baraye bishimye nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego bibiri k’ubusa mu mukino wabereye mu Karere ka Ngoma ahari Stade iyi kipe isanzwe yitorezaho.

Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wari uwo ku munsi wa 24 wa shampiyona, Rayon ikaba iraye ku mwanya wa mbere ‘by’agateganyo’ ikaba irusha APR FC amanota abiri.

APR FC yo irakina na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bukomeye bwo gutsinda ubwo ku munota wa 34 Rukundo Abdourahman yateraga ishoti riremereye ariko umunyezamu Amani akoraho umupira ujya muri koruneri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Imikinire ya Muhazi United yari ishingiye ahanini ku kurinda izamu, igice cya mbere cyarangiye iyi kipe nta buryo bwo gutsinda ngo byibura buyipfire ubusa.

Hagati aho, abakinnyi ba Rayon bakinnye neza uko bashoboye bakubaka uburyo bwo gutsinda, haba ibumoso nk’uko byakozwe na Elanga Kanga n’aho Iraguha Hadji nawe abigerageza iburyo.

Umuhati wabo wabaye impfabusa mu gice cya mbere kirangira ari ubusa ku mpande zombi.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, haciyeho iminota icumi, Rayon yasimbuje havamo Rukundo Abdourahman na Iraguha Hadji hajyamo Ishimwe Fiston na Aziz Bassane bahindura uko ibintu byari byifashe kugeza ubwo.

Adama Bagayogo nawe yaje kujya mu kibuga ku munota wa 64 akina neza kugeza ubwo atsinze igitego cya mbere akoresheje ‘coup franc’ yari itewe na Fitina Omborenga umunyezamu akuramo umupira, ariko wasubijwemo n’uyu musore.

- Advertisement -

Umurindi w’abafana ba Rayon wahise uzamuka byongerera abakinnyi bayo imbaraga ndetse ku munota wa 67 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.

Muhazi United yacitse intege bigaragara, igerageza kugombora ariko Rayon iyibera ibamba.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 50 yongera gufata umwanya wa mbere mu gihe APR FC izakira Etincelles FC kuri iki Cyumweru iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.

TAGGED:featuredIbitegoMuhaziRayonShampiyonaSports
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwanzuye Guhagarika Intambara Na Ukraine Kuri Pasika
Next Article DRC: Ubutegetsi Bwaciye Ibikorwa Byose By’Ishyaka Rya Kabila 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?