Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuba Icyamamare Bigira Ibyabyo, Uwahoze Muri One Direction Yiyahuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

Kuba Icyamamare Bigira Ibyabyo, Uwahoze Muri One Direction Yiyahuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2024 12:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwongereza wahoze mu  basore bane bashinze itsinda One Direction witwa Liam Payne yaraye yiyahuye amanutse mu igorofa ya gatatu ya Hoteli yitwa CasaSur Palermo Hotel iri mu Murwa mukuru wa Argentine ari wo Buenos Aires.

Apfuye afite imyaka 31 y’amavuko.

Umwe mu bafana be wamukurikiye kuva itsinda yari arimo ryashingwa mu myaka ya 2013 avuga ko Payne yari umusore ukunda abantu ariko wabangamiwe n’icyo kuba icyamamare ku rwego rw’isi bisaba.

Avuga ko mu gihe cyose yamaze akurikirana uyu muhanzi, yishyuye $10,000 haba mu bitaramo bya One Direction, mu mahoteli n’ahandi abo basore bacaga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuri we kujya mu bitaramo bya One Direction intego ntiyari iyo kumva umuziki gusa ahubwo harimo no kureba uko abafana babaga bameze n’uko abo basore bitwaraga ku rubyiniro.

Yabonye abo basore bwa mbere mu mwaka wa 2013 ubwo yababonaga mu Mujyi wa Los Angeles muri California.

Icyo gihe yabashije kubona no kuganira na Zayn, Niall na Louis ariko abura Liam  Payne kuko yari yashyizwe ku ruhande n’abashinzwe umutekano.

One Direction yarakunzwe cyane biratinda

Mu mwaka wa 2018 nibwo bahuye, bahuriye  mu  Mujyi Sydney muri Australia mu kibuga bitaga The Everest.

Icyo gihe yari arimo asuhuza abafana, abasinyira autographs.

- Advertisement -

Uko yakomezaga gutera imbere no kwamamara ku rwego rw’isi, niko ubwamamare bwarushagaho kumugora.

Nyuma y’uko One Direction isenyutse buri wese mu bari bayigize agakina ‘uw’umwe’, Liam Payne yagize ikibazo cyo gukomeza gukundwa n’abafana ariko akisanga atari kumwe na bagenzi be.

Payne yahoze muri 1D

Bisa n’aho kwikorana byamuvunnye kuko yari asanzwe agaragara ari kumwe na bagenzi be, ubwamamare bakabusaranganya.

Nyuma aho yacaga abafana bazaga kumufatiraho ifoto bakigendera ngo byibura bazereke bagenzi babo ko bahuye n’umwe mu bahoze bagize One Direction.

MailOnline yanditse ko uwo mufana yayibwiye ko kumva urupfu rwa Liam Payne byamubabaje ariko ko ubwo baherukanaga yabonye ko uyu musore yari afite ibibazo.

Kuba yari icyamamare gikomeye ku rwego rw’isi byamushyize ku rwego rwamugoye kugenzura neza.

Kwamamara ni indi mibereho y’umuntu ituma koko aba akwiye kwita inyenyeri, star.

Inyenyeri ihora yaka kandi ibonwa na buri wese.

Abo bantu bose baba barimo ababakunda by’ukuri n’abandi babanga urunuka.

One Direction ryari itsinda ryakundwaga cyane n’Abongereza mu myaka 14 ishize

Iyaba urubyiruko rwamenyaga ikiguzi cyo kwamamara, rwajya rubanza kubyitondera mbere yo kubishamadukira.

Niba hari icyamamare muziranye uzakibaze icyo bisaba ngo wamamare n’uburyo ubwamamare buhangayikisha azagusubiza kandi uzumirwa!

TAGGED:AustraliaDirectionfeaturedKwamaraKwiyahuraOneUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiribwa Bike Mu Ngo Bibangamira Uburenganzira Bwa Muntu
Next Article Menya Uturere 13 Twakorewe Igishushanyo Mbonera Cy’Imikoreshereze Y’Ubutaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?