Kuba Icyamamare Bigira Ibyabyo, Uwahoze Muri One Direction Yiyahuye

Umwongereza wahoze mu  basore bane bashinze itsinda One Direction witwa Liam Payne yaraye yiyahuye amanutse mu igorofa ya gatatu ya Hoteli yitwa CasaSur Palermo Hotel iri mu Murwa mukuru wa Argentine ari wo Buenos Aires.

Apfuye afite imyaka 31 y’amavuko.

Umwe mu bafana be wamukurikiye kuva itsinda yari arimo ryashingwa mu myaka ya 2013 avuga ko Payne yari umusore ukunda abantu ariko wabangamiwe n’icyo kuba icyamamare ku rwego rw’isi bisaba.

Avuga ko mu gihe cyose yamaze akurikirana uyu muhanzi, yishyuye $10,000 haba mu bitaramo bya One Direction, mu mahoteli n’ahandi abo basore bacaga.

Kuri we kujya mu bitaramo bya One Direction intego ntiyari iyo kumva umuziki gusa ahubwo harimo no kureba uko abafana babaga bameze n’uko abo basore bitwaraga ku rubyiniro.

Yabonye abo basore bwa mbere mu mwaka wa 2013 ubwo yababonaga mu Mujyi wa Los Angeles muri California.

Icyo gihe yabashije kubona no kuganira na Zayn, Niall na Louis ariko abura Liam  Payne kuko yari yashyizwe ku ruhande n’abashinzwe umutekano.

One Direction yarakunzwe cyane biratinda

Mu mwaka wa 2018 nibwo bahuye, bahuriye  mu  Mujyi Sydney muri Australia mu kibuga bitaga The Everest.

Icyo gihe yari arimo asuhuza abafana, abasinyira autographs.

Uko yakomezaga gutera imbere no kwamamara ku rwego rw’isi, niko ubwamamare bwarushagaho kumugora.

Nyuma y’uko One Direction isenyutse buri wese mu bari bayigize agakina ‘uw’umwe’, Liam Payne yagize ikibazo cyo gukomeza gukundwa n’abafana ariko akisanga atari kumwe na bagenzi be.

Payne yahoze muri 1D

Bisa n’aho kwikorana byamuvunnye kuko yari asanzwe agaragara ari kumwe na bagenzi be, ubwamamare bakabusaranganya.

Nyuma aho yacaga abafana bazaga kumufatiraho ifoto bakigendera ngo byibura bazereke bagenzi babo ko bahuye n’umwe mu bahoze bagize One Direction.

MailOnline yanditse ko uwo mufana yayibwiye ko kumva urupfu rwa Liam Payne byamubabaje ariko ko ubwo baherukanaga yabonye ko uyu musore yari afite ibibazo.

Kuba yari icyamamare gikomeye ku rwego rw’isi byamushyize ku rwego rwamugoye kugenzura neza.

Kwamamara ni indi mibereho y’umuntu ituma koko aba akwiye kwita inyenyeri, star.

Inyenyeri ihora yaka kandi ibonwa na buri wese.

Abo bantu bose baba barimo ababakunda by’ukuri n’abandi babanga urunuka.

One Direction ryari itsinda ryakundwaga cyane n’Abongereza mu myaka 14 ishize

Iyaba urubyiruko rwamenyaga ikiguzi cyo kwamamara, rwajya rubanza kubyitondera mbere yo kubishamadukira.

Niba hari icyamamare muziranye uzakibaze icyo bisaba ngo wamamare n’uburyo ubwamamare buhangayikisha azagusubiza kandi uzumirwa!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version