Kuba Icyamamare Ukubaka Rugakomera Si Ibya Bose, Hari Abo Byananiye Mu Rwanda

Shape of broken heart on murky brick wall

Hari imvugo y’uko ‘uko inkende yurira hejuru ariko nako yerekana ubwambure bwayo’. Ucishirije  wumva ko abayivuze bavugaga ko uko umuntu azamuka mu ntera, akamenyekana, akagira amafaranga ari nako ahura n’ibintu byinshi bimwe bikamugora, bikanamutesha ikuzo.

Bigatuma amenyekana cyane.

N’ubwo kuba icyamamare bigira akamaro kuko byinjiza amafaranga, ahantu hose icyamamare gikandagiye bakagiha ikicaro, ariko kuba icyamamare bigira ikiguzi kinini cyane.

Hari abo birenga bakiyahura.

- Advertisement -

Mu bintu bibangamira ibyamamare ikiri ku mwanya wa mbere ni uko nta buzima bwite, bwa buzima umuntu abaho ntawe umuhozaho ijisho, bigira.

Byagora icyamamare kujya kugama ku ibaraza ririho abandi bantu.

Tekereza uko umuntu w’icyamamare nka ShaddyBoo yakumva ameze ahuye n’imimerere ituma agenda muri Nyabugogo n’amaguru!

Ubwo kandi wibuke ko Shaddy Boo ari icyamamare cyo mu Rwanda, ntituvuze abamamaye ku rwego rw’ isi nka Paris Halton, Arnold Schwarzenegger, Kim Kardashian n’abandi.

Niba mwibuka neza uko byagendekeraga abahungu bari bagize itsinda 1D(One Direction) iyo babaga bageze ahantu hari urubyiruko cyane cyane abakobwa, murahita mwumva imbogamizi zo kwamamara.

Kubera iyi mpamvu usanga ibyamamare biba bifite abashinzwe kubirinda ndetse bigahora mu mukino nk’uw’injangwe n’imbeba n’abanyamakuru, bibihisha, abandi bakabishakira hasi kubura hejuru.

Uku kuri gukunze kugaragara ku byamamare kandi byo mu ngeri zose.

Umuhanzi wazamutse mu nganzo akamenyekana ntatana n’abamubwira ko bamukunda, kandi nta kindi bashaka uretse kumunyunyuza imitsi.

Kubera kwamamara akenshi ibishuko biturutse ku bafana bituma ibyamamare bihubuka bigashakana n’abo byita abakunzi kandi ari abakuzi by’ibyo urubyiruko rwita ibyinyo.

Ugasanga umuhanzi cyangwa umukinnyi w’icyamamare wa filimi ashakanye n’umuntu atazi imico ye namba, dore ko mu Rwanda umuranga yabaye Instagram, WhatsApp…

Ingero zo mu mahanga ni nyinshi kandi ujya gutera uburezi arabwibanza, bityo rero Ubwanditsi bwa Taarifa bwahisemo gutanga ingero ku byamamare nyarwanda.

Aha ariko ntituvuga ko gusenyuka kw’ingo ari umwihariko bwite w’ibyamamare.

Abenshi mu batandukana barashakanye[abenshi ntibaba barasezeranye] biterwa n’icyadutse kitwa ‘GUKOCORA.’

1 . Jay Polly

Karahanyuze koko!

Tuyishime Joshua uzwi nka ‘Jay Polly’ ni umuhanzi wubatse izina mu njyana ya Hip Hop by’umwihariko  ubwo yari akiri mu itsinda Taff Gangs yabanagamo na bagenzi be Bull Dogg, Green P, Fireman na P Fla.

Hari imyaka yashize ari we uri kuri hit muri iyi njyana.

Muri 2015 yatangiye kuvugwaho gukundana na Sharifa Uwimbabazi. Bidatinze bibaniye nk’umugabo n’umugore. Inshuti zabo za bugufi n’abanyamakuru nibo bari ‘bazi kata’ zari muri uwo mubano, waje gukonja cyane kugeza ubwo batandukanye muri Kamena, 2020.

Muri Kanama 2018 Jay Polly yarwaniye n’umugore we Sharifa mu kabari, Jay amukura amenyo, abantu batabaza Polisi iramufata arafatwa agezwa mu nkiko aza no gutsindwa arakatirwa.

Yafunzwe amezi atanu azira gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye.

Nyuma Jay Polly yaje gufungurwa ndetse icyo gihe Sharifa yaje kumwakira amutahana mu rugo rwabo.

Iryo joro Jay Polly wari umaze amasaha make abwiye abanyamakuru ko atazongera kuganzwa n’agasembuye, yaraye anywa, ajya ku rubyiniro mu rukerera aho yagombaga kuririmbira abafana be bari baje kumwakira yabaye ibyatsi.

Mbere y’uko abana na Uwimbabazi Sharifa, Jay Polly yari asanzwe yarabyaye umwana w’umukobwa yaramubyaranye na Afsa Nirere.

2 . Safi Madiba

Judith ngo yateraga Safi icyocyere(stress)

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi berekaga abafana babo ko bakundana na runaka. Yigeze gukundana na Butera Knowless ariko ‘uko byagenze ibara umupfu.’

Knowless yikuriyemo ake karenge. Muri iyo myaka Knowless nawe ntiyari afite imyitwarire myiza ariko k’ubwa amahirwe nk’uko yabiririmbye mu ndirimbo yise ‘Wari uri hehe’, Imana yagize ni uko yamenye ko yayobye ‘akagarukira igihe’.

Safi rero we yashyiraga abo yitaga abakunzi be mu ndirimbo ze, akabereka abafana.

Byabaga ari ishema kuri we.

Kera kabaye, hari tariki 01, Ukwakira, 2017, yashakanye na Judith Niyonizera, ubukwe buba butunguranye, amakuru afitwe n’abantu bake.

Nyuma y’imyaka hafi itatu, ni ukuvuga muri Kanama, 2020 nibwo yatangaje ko yatandukanye n’umugore we[ Niyonizera] nyuma yo kugirana ibibazo bishingiye ku mibanire bananirwa  kwiyunga.

Safi Madiba yavugaga ko umugore we amutera stress.

Yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari ababishidikanya ariko ni byo.”

Muri iyo myaka Safi ari kumwe n’umugore we barinze batandukana nta mwana babyaranye.

Mu minsi ishize nibwo yatunguye abafana abereka umwana we w’umuhungu w’imyaka itanu yabyaye ku wundi mukobwa.

3 . Uncle Austin

Uncle Austin yavuye Uganda yihinduye umuvuno, ajya kwibanira n’undi

Uncle Austin yakunzwe mu njyana ya Kinyafurika (Afro beat). Uretse ibyo kandi ni umwe mu bafashije abahanzi benshi kumenyekana. Ni benshi bamukesha hit bafite cyangwa bagize mu bihe byashize.

Muri 2006 yakoranye  ubukwe n’uwitwa ‘Ingabire Liliane’. Byabanje kugirwa ibanga rikomeye ariko biza kumenyekana hashize igihe runaka.

Ingabire Liliane yatandukanye na Austin avuga ko yamutaye akajya muri Uganda nyuma yagaruka agahita amureka akajya kwibanira n’undi mukobwa witwa Joannah.

Uyu Joannah nawe bamaranye imyaka iri hagati y’itatu n’ine nyuma baratandukana. Buri mukobwa buri aba yabyaranye na Uncle Austin.

4 . Dj Pius

Pius yigeze kuvuga ko gutandukana kw’abashakanye ari ibisanzwe

Rickie Pius Rukabuza wiyise Deejay Pius yashakanye na Ange Umulisa muri Werurwe 2014, babyarana umuhungu.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2018 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’uko uyu muhanzi yaba yaratandukanye n’umugore we mu gihe bo birinze kuvuga kubijyanye n’umubano wabo.

Dj Pius we yavugishije ukuri gusa cyane n’uko turi kwandika kuvuga ko ‘atari we mugabo wenyine ku isi waba atandukanye n’umugore we.’

Umunyarwanda niwe wabivuze neza ngo “Nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi.”

N’ubwo bari barinze kubivuga nyuma gato ubwo Pius yakoraga ikiganiro kuri Radio Rwanda yemeje aya makuru.

Yavuze ko we icyo areba ari mwana we, naho iby’umugore ngo siwe wa mbere waba utandukanye n’umugore ku Isi.

Yongeye ho ko nta bibazo bidakemuka niyo cyaba gihari ngo igihe kizagera babikemuke biyunge.

Ntawamenya niba DJ Pius azafata inzoga n’abasaza bakajya gucyura umugore we. Ikindi umuntu yakwibaza ni ukumenya niba umugore we yarahukanye bisanzwe cyangwa yaragiye buheri heri!

5 . Muyoboke Alex

Muyoboke yakundanye n’Umurundikazi biranga yisubirira iwabo

We ntabwo ari umuhanzi ariko afasha abahanzi mu buryo bwo gukurikirana inyungu z’abo mu muziki (Manager).

Abahanzi benshi bazwi mu Rwanda ( baba bagikora umuziki cyangwa baragiye mu bindi) barezwe( mu buryo bw’umwuga) na Alex Muyoboke.

Ingero twatanga ni The Ben, Tom Close, Urban Boys, Charly & Nina, Allioni ndetse n’uwo ari gufasha ubu witwa Chris Hat.

Muyoboke Alex yasezeranye na Ornella Deis Muhimpundu tariki ya 08 Ukuboza 2012, batandukana nyuma y’imyaka itatu, babyaranye umwana w’umuhungu.

Ornella Deis Muhimpundu yahise asubira iwabo mu Burundi icyo gihe bwategekwaga na Pierre Nkurunziza.

Iyaba kubaka rukaguma byahiraga abahanzi benshi, urubyiruko rubakunda rwaba rubonye isoko nziza yo kwigiraho uko zubakwa.

Hari umuhanzi wo mu Rwanda rwo hambere waririmbye ko ‘urushako ari rwiza iyo ruragijwe Imana.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version