Kuba Irani Iri Gutera Qatar Birongera Uburakari Bwa Trump

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Perezida wa Amerika avuga ko niba Irani idahagaritse gutera Qatar, Amerika izakora akantu ‘gakomeye’.

Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, Perezida wa Amerika yaburiye Irani kudakomeza kwihorera nyuma y’uko igabye igitero ku ruganda rw’ingufu rwa Ras Laffan muri Qatar.

Ni igitero cyangije byinshi ariko nta muntu wakomeretse nk’uko byatangajwe na sosiyete ya Leta ya Qatar icukura peteroli.

South Pars ya Irani ni igice kinini kibitse gazi kurusha ahandi ku isi, aho Qatar na Irani byombi bifite ibikorwa by’ubucukuzi binini.

Irani yagabye ibitero ku bihugu byinshi byo mu kigobe cya Persian birimo Qatar, Saudi Arabia na Leta ziyunze z’Abarabu.

Ibi bitero byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku kigero cya 4%, bigera by’akanya gato ku $110 ku kagunguru.

Hagati aho, abagore batatu bo mu gace ka West Bank bishwe n’ibisasu bya missiles byarashwe na Irani bigahanurirwa mu kirere ariko ntibibure kwangiza abo bantu.

Ibihugu by’Abarabu byo mu kigobe biri gutinya ukwiyongera kw’intambara.

Ibi byatangiye hafi ibyumweru bitatu bishize, ubwo Irani yasubizaga ibitero bya Amerika na Isiraheli, igamije cyane ibirindiro bya Amerika mu karere, ariko ubu bikaba bigeze no ku rwego rwo kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu.

Iyi ni yo nkingi y’ubukungu bw’ibihugu byo mu kigobe.

Peteroli, gazi n’ibikomoka kuri byo ni byo byatumye ibi bihugu bikira cyane mu myaka mike ishize.

Hagati aho, Qatar irakajwe cyane n’uko yasabye Amerika mu buryo bugaragara n’ubutagaragara kudatera Irani muri Gashyantare ntiyumve.

Ingaruka ziri ho ni iziri kugaragara muri iki gihe.

N’ubwo ubwirinzi bwo mu kirere bw’ibihugu byo mu kigobe bwakoze neza, aho missiles nyinshi za Irani zitangiriye kuraswa mu murwa mukuru wa Saudi Arabia biragaragara ko Irani igifite intwaro nyinshi kandi zimwe zabashije kugera ku ntego.

Qatar ifite uruhare runini cyane ku masoko mpuzamahanga y’ingufu.

Ibi bitero bya Irani kuri Qatar ni bimwe mu byazamuye cyane urugero rw’intambara kuva yatangira, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwaremezo by’ingufu.

Ras Laffan ni rwo ruganda runini kurusha izindi ku isi rutunganya gazi iyunguruye (liquefied natural gas).

Sosiyete ya Leta ya Qatar yavuze ko aho hantu hangiritse cyane, kandi ko gufunga uru ruganda byatumye ibiciro by’ingufu bizamuka cyane ndetse n’amasoko y’imari arahungabana.

Mu Majyaruguru, mu gice cya Irani cy’iki kigobe, ahari South Pars — Donald Trump yari yavuze ko ashobora kuhasenya burundu Irani nikomeza gutera Qatar.

Ariko nanone Trump yavuze ko Isiraheli itazatera ahitwa Pars niba Irani idateye Qatar, bikagaragaza ko izi nganda zifite agaciro gakomeye ku masoko y’ingufu ku isi.

Qatar na Leta ziyunze z’Abarabu byamaganye icyo gitekerezo cyagabwa ahitwa Pars muri Irani, kuko bivuze ko bishobora guhungabanya umutekano mu by’ingufu ku isi.

Ubu ibihugu byo mu kigobe ni byo biri kwibasirwa cyane n’uburakari bwa Irani.

Muri Qatar, ahitwa Ras Laffan hatewe kenshi ariko inkongi z’umuriro zarazimijwe.

Muri Leta zinyuze z’Abarabu, ibikorwaremezo bya gazi bya Habshan na Bab byafunzwe kubera ibyangijwe na missiles zaharashwe.

Na Saudi Arabia yibasiwe, ariko ivuga ko yashoboye kuburizamo ibitero mu Burasirazuba no mu Murwa mukuru Riyadh.

Mu gusubiza, Qatar yirukanye abadipolomate babiri ba Irani, naho Saudi Arabia ivuga ko ishobora kuzihorera binyuze mu gitero cya gisirikare.

Irani ubu yarushijeho kwangiza umubano wayo n’ibihugu by’abaturanyi byari byiteguye kuyifasha mu bwunzi hagati yayo na Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *